Rubavu : Dukundane yakaswe ijosi agiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga
Maniraguha Dukundane wo mu kagari ka Mahoko, mu murenge wa Kanama yakegeswe ijosi na Nzayisenga Eric ubwo yari agiye kumukiza mu gihe yarwanaga n’umugore we ku isaha ya saa saba z’ijoro mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira 13/11/2013.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kara batuyemo, aba bagabo bari basangiye mu kabari ndetse baratongana bapfuye iby’inzoga. Kutumvikana ngo byatumye Nzayisenga ataha mbere abasangiye nawe bahita bamukurikira, bageze imbere babura aho anyuze.
Dukundane yahisemo kujya kwa Nzayisenga ngo arebe ko yageze mu rugo, maze asanga umugabo atangiye gukubita umugore amubaza impamvu atinda gukingura. Abaturage baravuga ko Dukundane yahise atangira kubakiza maze Nzayisenga ahita amutera icyuma inshuro 2 mu gatuza atangira no kumutema ijosi.
Abayuranyi ba Nzayisenga bavuga ko murumuna wa Dukundane witwa Daniel nawe yumvise induru agatabara ari nawe wakiranuye abarwanaga. Nawe ariko ngo Nzayisenga yamurumye urutoki.
Naho Dukundane akaba yagejejwe kwa muganga ku ivuriro ry’ahitwa Mahoko aho abaganga bavuga ko yadozwe kandi bafite ikizere ko azakira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
none se nibajya barwana tujye tubihorera aho kugira ngo badukure ku birayi? Ahaaa ndabona ari Danger
Ibyo bitaro kuki bitagira amashuka?