Nyanza: Umusaza w’imyaka 70 yiyahuye ngo kuko umugore we amuca inyuma

Nsaziyinka Augustin w’imyaka 70 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kimirama, Akagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yiyahuye tariki 28/10/2013 anyoye umuti ukoreshwa mu buhinzi bita Simikombe ngo kuko umugore bashakanye amuca inyuma.

Uwo musaza ngo yahoranaga urwikekwe rw’uko umugore we Nyiracumi Mariya w’imyaka 73 yaba amuca inyuma akaryamana n’abandi; nk’uko bitangzwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busoro ndetse na Mbarubukeye Vedaste umuyobozi w’uwo murenge.

Mbere y’uko basanga uwo musaza yihahuye ngo hari habanje kumvikana intonganya mu rugo rwabo ashinja umugore we kumuca inyuma; nk’uko Mbarubukeye Vedaste umuyobozi w’umurenge wa Busoro abitangaza.

Akomeza avuga ko uyu musaza yahise ajyanwa mu bitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango kugira ngo hasuzumwe icyamwishe dore ko kugeza ubu harimo gukekwa ko yaba yanyoye umuti wa Simikombe.

Abaturanyi b’uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro bamaganye cyane uburyo uwo musaza yakoresheje bwo kwiyaka ubuzima.

Mu butumwa umuyobozi w’umurenge wa Busoro yahaye abaturage muri rusange bwagarutse ku gaciro ubuzima bufite atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu ubwiyambura.

Yabivuze atya: “Umuntu agomba kwihanganira ibibazo bimubayeho byananirana akagisha inama ariko igisubizo si ukwiyahura kuko atariko ibibazo by’abashakanye cyangwa byo muri ubu buzima bikemurwamo”.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo umugore mwashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko aguciye inyuma hari inzira binyuzwamo nko gutanga ikirego mu rukiko kigasuzumwa maze usaba ubutane akabuhabwa ariko adahisemo kwiyahura.

Umuyobozi w’umurenge wa Busoro asaba abaturage kwirinda kwiyahura kuko kwiyahura ari ubugwari bwo gutinya guhangana n’ibibazo byo mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi kandi nta n’icyo biba bikemuye.

Icyaha cyo kwiyahura cyaherukaga mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 ubwo umukecuru witwa Mukantabana Odette w’imyaka 64 y’amavuko nawe yiyakaga ubuzima bwe akoresheje uyu muti bita simikombe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UKUSI GUKUNDA IMBORO KUMYAKA MWIBESHYE KUMYAKA

NTAWIHA THOMAS yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Abajyaga baviga ngo inda irarya ntihaga noneho baribeshye si yo!Ahubwo,...!

Jean Marie Kiguge yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Imyaka y’uwo mugore mwayibeshye kuko ntabwo umukecuru w’imyaka 73 yasambana, ese ninde wamutereta? ese yaba agishaka abagabo koko?, musubire muri iyi nkuru kuko idashoboka rwose.

BABA yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

ahahaha ariko ibiba hano ntibiba ahandi, ubu koko umucekuru ungana gutyo aracatanga ibyo yagabiwe koko? nakumiro mba ndoga rwabukwisi... bazamushakire abapfubuzi ndumva asazanye ipfa ndabarahiye.naho uwo musaza ntakundi niyigendere yarahaze ibibera kw’isi.

Iryohesha yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Umusaza Yanyweye Umuti W’udukoko Ngo Bamuciye Inyumaaaa!!! Mureke Tubemaso Burya Gupfa S’ukuzinduka, Ubuse Kwiyahura Byakemuye Ibibazo?

Menza yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Biratagaje cyane. Ubu se iyi myaka mwavuze niyo bafite koko?

Biratangaje yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

uwo mukecuru se ubwo yarakiri nyiraburyohe koko ! mbega

Bibazo yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka