Nyanza: Mu mugezi wa Mwogo hatoraguwe umurambo w’umuntu wakubiswe afite igikomere

Mu nkengero z’umugezi wa Mwogo unyura mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umugore witwa Uzamushaka Alphonsine w’imyaka 31 y’amavuko afite igikomere mu mutwe bigaragara ko yakubiswe maze akajugunwa muri uwo mugezi.

Ubusanzwe uyu mugore yari atuye mu Kagali ka Runga ko mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza nk’uko amakuru ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bukesha abantu bari basanzwe bamuzi abivuga.

Rutabagisha Herman uyobora uyu murenge wa Nyagisozi avuga ko bakimara kubona umurambo we tariki 29/10/2013 babimenyesheje polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza kugira ngo itangire ikore iperereza ku mpamvu yateye urwo rupfu rwe ndetse n’ababigizemo uruhare.

Nyuma yo kumenya ko uyu nyakwigendera avuka mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza Kigali Today yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Bwana Bizimana Egide avuga ko amakuru y’uwo muturage wabo wishwe bayamenye.

Umugezi wa Mwogo.
Umugezi wa Mwogo.

Abazwa niba nta bantu uyu mugore yari afitanye nabo amakimbirane yasubije ko ikizwi ari imanza yari afitanye na nyina umubyara zishingiye ku mitungo kandi ngo n’uwo umurenge wa Nyagisozi yatowemo yapfuye niwo nyina atuyemo.

Uyu mugore yishwe mu gihe umugabo we nawe yari amaze iminsi mike yitabye Imana nk’uko Bizimana Egide umuyobozi w’Umurenge wa Rwabicuma yashakiyemo yakomeje abitangariza Kigali Today.

Mu rwego rwo kumenya amakuru y’impamo ku cyateye urupfu rwe polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza iravuga ko umurambo we yahise iwujyana mu bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

N’ubwo iperereza rigikomeje umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma Bizimana Egide ashingiye ku makimbirane y’imitungo agenda agaragara muri uwo murenge ayoboye yongeye gusaba abaturage kutambura ubuzima abo bafitanye ibibazo.

Agira ati: “Ubuyobozi nicyo bubereyeho gufasha abantu mu bibazo baba bafitanye ariko kwicana ni icyaha kidashobora kwihanganirwa mu Rwanda niyo mpamvu abafite imigambi nk’iyo bagomba kuyireka”.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo ni bimwe mu bikomeje gutera imfu za hato na hato hirya no hino mu gihugu aho usanga abana bica ababyeyi babo ndetse n’abavandimwe ubwabo hakaba ubwo nabo bicana byose bikaba biterwa no kugira umururumba w’ibintu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka