Nyanza: Ibitaro by’akarere birimo kwibwa mu buryo bw’amayobera

Mu bitaro by’Akarere ka Nyanza biherereye rwagati mu mujyi wa Nyanza haravugwa inkuru y’ubujura butunguranye kuko byibwe inshuro ebyiri mu munsi umwe kandi mu cyumba kimwe.

Ibi bikoresho birimo mudasobwa igendanwa n’icyuma cyifashishwaga mu kugaragariza abantu benshi ibiri kuri mudasobwa bita projecteur kandi byose bikaba byibiwe mu biro by’umuyobozi w’ibyo bitaro.

Dr Guillain Lwesso, uyobora ibitaro bya Nyanza mu buryo bw'agateganyo
Dr Guillain Lwesso, uyobora ibitaro bya Nyanza mu buryo bw’agateganyo

Amakuru ava kuri ibyo bitaro aravuga ko habanje kwibwa mudasobwa yatwawe ku manywa y’ihangu saa sita z’amanywa ku itariki 08/11/2013 naho icyo cyuma bita projecteur cyibwa mu ijoro ry’iyo tariki nk’uko Dr Guillain Lwesso umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyanza abitangaza.

Uyu muganga avuga ko ku nshuro ya mbere bibye mudasobwa igendanwa igihe muganga ngo yari agiye kureba abarwayi ngo abavure. Avuga ko yagarutse agasanga bayibye. Mu gihe ngo bari bagishakisha uko yibwe, mu ijoro ry’uwo munsi nabwo bwarakeye asanga mu biro bongeye bibyemo icyuma cya projecteur byombi kugeza n’ubu bitaraboneka.

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Nyanza akomeza avuga ko igikomeje kumubera urujijo kimwe nabo bakorana ari uko nta rugi rw’ibiro bye bigeze bamena ngo binjiremo kandi byose ngo byari bibiswe neza, ibiro bikinze.

Iri ni idirishya ryo ku biro bya muganga mukuru, akavuga ko abiba bashobora kuba ariryo banyuramo
Iri ni idirishya ryo ku biro bya muganga mukuru, akavuga ko abiba bashobora kuba ariryo banyuramo

Abo bene ngango arakeka ko banyuze mu idirishya kuko hari aho bamenye ikirahuri ariko nabwo kubera uburyo ibyuma bya ferabeto (Fer ā beton) byegeranyemo cyane ngo ntibyari byoroshye ko hanyuramo umuntu mukuru.

Ibyo ngo biratuma akomeza gukeka ko yaba ari umwana muto woherejwe akanyuzwa mu idirishya maze akabyiba abihereza abo bari kumwe. Dr Guillain Lwesso asanga ubujura bwibasiye ibitaro bye bwaba bwihishwe inyuma n’umuntu waba amucungiraga hafi akanamenya igihe asohotse n’umwanya wose adahari.

Muganga Guillain Lwesso atii: “Nkimara kwibwa mudasobwa ku manywa naratashye nsiga nkinze neza ariko mu gitondo nasanze nongeye kwibwa projecteur ibintu birushaho kumbera urujijo rukomeye cyane.”

Abarinzi ba Top Security ishinzwe gukora uburinzi mu bitaro bya Nyanza bavuga ko batazi irengero ry’ibyo bikoresho by’ibitaro byibwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwitabaje polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ngo ibufashe gukora iperereza ryaho ibyo bikoresho byarengeye, polisi ikaba itaratahura ababwihishe inyuma. Ibi bikoresho ngo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uburangarebukabije.com

BIGENZEBITE yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka