Nyanza: Babiri bakubiswe n’inkuba umwe ararokoka undi iramuhitana

Nkurikiyinka Joseph w’imyaka 48 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ahita apfa ku mugoroba wa tariki 6/11/2013 mu gihe uwo bari kumwe we yashoboye kurokoka.

Mu gihe imvura yari itangiye kugwa mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abagabo babiri bakubiswe n’inkuba bombi bavuye kwahira ubwatsi bw’inka umwe agwa igihumura undi ahita apfa.

Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo yatangaje ko Nyakwigendera yakubiswe n’inkuba ubwo yari mu nzira arimo yigendera avuye gushaka ubwatsi bw’inka yoroye ngo akaba ayari kumwe n’undi muntu we washoboye kurokoka.

Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko Nyakwigedenra atigeze yugama munsi y’igiti nibura ngo inkuba abe ariho yamusanze dore ko akenshi ikunze gukubita abantu bagamye munsi yacyo”.

Agendeye muri ibi bihe turimo by’imvura umuyobozi w’Umurenge wa Ntyazo yongeye kwibutsa abaturage ko batagomba gukomeza kugama ahantu hatuma bahatakariza ubuzima.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Ntyazo yanaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigedera wose muri rusange.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi bikaba aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibyo ngo nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka