Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 yarohamye mu Kivu yagiye koga

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 wo mu mudugudo wa Kavune mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke yarohamye mu Kiyaga cya Kivu, tariki 22/10/2013 ubwo yari yajyanye n’abandi bana koga.

Uyu mwana witwa Nyirandorimana Honorine ngo yari yagiye kwa nyirakuru (ubyara nyina), nyuma aza kumanukana n’abandi bana bo mu kigero cye bajya koga mu Kivu, ari na ho yarohamye maze abandi bana bagahita batabaza. Abaje batabaye basanze umwana yamaze gushiramo umwuka barohora umurambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ninzi, Munyambonera Patrick avuga ko izi mpanuka zibera mu Kivu ari igihombo gikomeye ku muryango w’abaturage bo muri aka kagari ndetse n’ahandi mu karere ka Nyamasheke muri rusange, bityo agasaba ko abantu bose bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zibera mu kiyaga cya Kivu.
Munyambonera asaba ababyeyi by’umwihariko kwita ku bana bato kandi bakajya babarinda kujya kuri iki kiyaga kuko kimaze guhitana ubuzima bw’abatari bake.

Abana benshi bo mu duce duturanye n’ikiyaga cya Kivu bakunze kumenya koga bakiri bato ndetse ugasanga hari abana babigenderaho bagahora boga muri iki kiyaga akaba ariyo mpamvu ababyeyi bagomba gukurikirana uburere bw’abana babo kandi bakamenya aho bari hose.

Munyambonera yongera gusaba abantu bose ko uretse n’abana babuzwa kujya koga mu kiyaga cya Kivu, n’abantu bakuru bagiye koga muri iki kiyaga bagomba kwitwaza umwambaro wabugenewe (life jackets) mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitanira ubuzima muri iki kiyaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa birababaje kdi umuryango uwo mwana akomokamo ugire ukwihangana

THEO.RUHAMANYA yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka