Nyamagabe: Hateguwe icyumweru cyahariwe umutekano n’uruhare rw’abaturage mu kuwucunga

Icyumweru gitaha akarere kagihariye umutekano n’uruhare rw’abaturage mu kuwucunga (Security and community policing week). Bikaba mu gihe aka karere kari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangijwe kuva tariki 5/11/2013 kugeza tariki 12/12/2013.

Kuva kuwa kabiri tariki 12/11/2013 kugeza kuwa Gatanu tariki 15/11/2013, inzego z’ubuyobozi z’akarere ka Nyamagabe, inzego z’umutekano n’abanyamategeko bazamanuka basure abaturage mu mirenge yabo.

Mu masaha ya mbere ya saa Sita hazaba harebwa uko ingamba zo gucunga umutekano zishyirwa mu bikorwa, naho mu masaha ya nyuma ya saa Sita bakaganira n’abaturage ku ruhare rwabo mu gucunga umutekano ndetse hanakemurwe ibibazo byabo.

Mu kugenzura uko ingamba z’umutekano zishyirwa mu bikorwa hazajya harebwa ko amakaye y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu yuzuzwa, ikayi y’abatuye umudugudu ndetse n’ikaye y’ibibazo byahungabanyije umutekano mu mudugudu.

Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza akarere ka Nyamagabe kagiye gaharira buri cyumweru insanganyamatsiko yihariye izajya yibandwaho. Ariko hakazajya haba n’umwanya wo kuganira n’abaturage kuri gahunda zinyuranye ndetse ukaba n’umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka