Ntarama: Abajura bateshejwe bamaze kubaga inka bibye
Abajura bibye inka mu ijoro rishyira tariki 30/09/2013 barangije barayibaga nyuma bayiteshwa n’abazamu ndetse n’irondo ryo mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Iyi nka yibwe ikanabagwa yari ikimasa ikaba yari iy’umupolisi witwa Kweri Alphonse uri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, aho bayisanze mu kiraro iri kumwe n’izindi nka zororererwaga hamwe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama butangaza ko ubujura nk’ubu butari busanzwe ariko bugiye guhagurukirwa.
Abakekwaho gukora ibyo ntibarafatwa, ariko ikaba itangaza ko iperereza ryatangiye kugirango abakoze ibyo babashe gutabwa muri yombi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|