Ntarama: Abajura bateshejwe bamaze kubaga inka bibye

Abajura bibye inka mu ijoro rishyira tariki 30/09/2013 barangije barayibaga nyuma bayiteshwa n’abazamu ndetse n’irondo ryo mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Iyi nka yibwe ikanabagwa yari ikimasa ikaba yari iy’umupolisi witwa Kweri Alphonse uri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, aho bayisanze mu kiraro iri kumwe n’izindi nka zororererwaga hamwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama butangaza ko ubujura nk’ubu butari busanzwe ariko bugiye guhagurukirwa.

Abakekwaho gukora ibyo ntibarafatwa, ariko ikaba itangaza ko iperereza ryatangiye kugirango abakoze ibyo babashe gutabwa muri yombi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka