Ngoma: Yahishije iduka rye bwa kabili ahita aburirwa irengero

Nzeyimana Anicet w’imyaka 21wacururizaga mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma yahishije iduka rye ku nshuro ya kabiri saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 06/08/2013 ahita aburirwa irengero.

Mu gihe kitageze ku mezi abili ashize, iri duka riri mu kagali ka Karama mu mudugudu ryari ryahiye hangirika ibintu bibarirwa muri miliyoni ebyiri n’igice. Icyo gihe Mpamabara Andree ubyara uwo muhungu yari yaketsweho gutwika iri duka maze yemerera Polisi kuzasana iyi nzu nubwo ngo atemeraga icyaha cyo kuyitwika.

Mpamabara yaketswe gutwika iri duka ngo kuko yari amaze gutongana n’uyu mwana we nuko inzu igahita ishya; nk’uko tubikesha umukuru w’umudugudu ibi byabereyemo Nemeye Augistin.

Abaturanyi b’uyu muhungu bavuga ko ibibera muri iyo nzu byababereye amayobera ndetse bakanavuga ko iryo duka ryotswa n’amahembe (amarozi) gusa kugera ubwo twandikaga iyi nkuru impamvu yateye iyi nkongi y’umuriro bwa kabili kuri iri duka ntiramenyekana.

Uyu musore ariko ngo iri duka rijya gushya ngo yagiye ku baturanyi yambaye ikabutura gusa maze avuga ko ngo abantu bahuriye mu nzira bakamukubita bakanamwambura imyenda, ibi nabyo bikaba byarabaye urujijo kuko akibivuga babonye iryo duka riri gushya.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’uyu mudugudu avuga ko kandi nyuma yuko uyu muhungu ahishije iduka rye yasaga n’uwiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge maze agashaka kwiyahura ariko ngo ntabikore.

Agaciro k’ibyahiriye muri iri duka ubwa kabili ntikaramenyekana ariko ngo byari bike ugereranyije na mbere kuko yari akiyubaka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka