Ngoma: Umwarimu arakekwaho gufata umunyeshuri ku ngufu amubeshya akazi

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya Butanga afungiye kuri station ya police Kibungo akekwaho gushuka umunyeshuri yigishaga ko agiye kumuha akazi yamugeza mu rugo akamufata ku ngufu.

Umwana yafashe ku ngufu afite imyaka 16 akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu murenge wa Gahara kuri primaire ya Butanga aho uyu mwarimu yigishaga.

Uwo mwarimu arubatse afite umugore, akaba yarafatiwe mu murenge wa Mutendeli akagali ka Mutendeli , umudugudu w’Akarimbu aho yakoreye iki cyaha kuri uyu wa 23/10/2013.

Nkuko bisobanurwa n’uyu mwana, ngo uyu mwarimu yabwiye uyu mwana ko mu rugo rwe bashaka umukozi ,uyu mwana yemera ko yaba abakorera akazi ko mu rugo mu gihe cy’ikiruhuko.

Ubwo bazananaga n’uyu mwana mu rugo i Mutendeli bavuye mu karere ka Kirehe aho uyu mwalimu yishiriza, umwana ngo yatunguwe no kubona urugo nta mugore ururimo amubajije impamvu atangira kumusaba kuryamana abyanze abikora ku ngufu.

Uku gufatwa ku ngufu byamenyekanye ubwo uyu mwana yatabazaga abahisi n’abagenzi maze bagahita bata muri yombi uyu mugabo bamushyikiriza ubuyobozi ari nabwo bwamuhaye police.

Umugore w’uyu mwarimu nawe akorera mu murenge wa Gahara, akaba ariho yari ari mu kazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, yemeje aya makuru avuga ko nawe ari mubahuruye maze bagafata uyu mugabo bakamushyikiriza inzego za police station ya Kibungo ngo azashyikirizwe ubutabera.

Mu mashuri atandukanye hagiye hagaragara abana batwara inda zitateguwe uburere bw’umwana w’umukobwa budindira kuko usanga abenshi nyuma yo gutwara inda bahita bata amashuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka