Ngoma: Umugore yafatanwe kanyanga arafungwa abandi bacibwa amande kubera gucuruza ibigage bitemewe

Uwimana Bonifride w’imyaka 23 yashyikirijwe inzego za police sitation ya Kibungo nyuma yo gufatanwa litro eshatu za kanyanga, abandi bafatanwe ibigage bacibwa amande bihanangirizwa kutazongera gucuruza ibitemewe.

Abaciwe amande barimo Baramboneje Theogene wafatanwe litilo 30 z’ibigage bitemewe acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10 na Mbonigaba Joseph wafatanwe urwagwa litiro 40 acururiza mu rugo iwe bitemewe.

Aba bafashwe bose bafashwe tariki ya 16/11/2013 bakaba batuye mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba, umudugudu w’Amarembo akarere ka Ngoma.

Mu murenge wa Kibungo honyine mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe hamaze gufatwa litilo zirenga 100 z’inzoga zitemewe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo butangaza ko inzoga z’ibiyobobyabwenge zirimo inzoga z’inkorano zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge nk’urumogi biri mu biteza umutekano muke kuko ababinyweye bibatera ibyaha by’urugomo no gukomeretsa.

Abatuye uyu murenge wa Kibungo wafatiwemo izi nzoga zitemewe bavuga ko ibiyobyabwenge muri uyu mugi ari ikibazo gikomeye kuko insoresore nyinshi muri uyu mugi banywa ibiyobyabwenge bigatuma bakora ibyaha by’urugomo.

Inzego z’umutekano zirimo iza police n’izagisirikare ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze ziheruka gukora umukwabu maze inzererezi zirafatwa ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge barafatwa barimo n’uwari ufite depo y’urumogi wabagemuriraga.

Ibiyobyabwenge byari bimenyerewe gukorwa n’abagabo ariko muri iyi minsi biragaragara ko hari n’abagore bagenda bakora ibi byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge hari n’abavuga ko abagore bamwe nabo banywa ku biyobyabwenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka