Ngoma: Ubuyobozi bw’akarere buraburira abaturage ko imvura itazabonekera mu gukubita abavubyi

Mu gihe imvura ikomeje kubura mu karere ka Ngoma, bamwe mu baturage batangiye guterwa ubwoba ndetse bamwe ngo batangiye gukubitwa babaziza ko ari abavubyi batuma imvura itagwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo buratangaza ko uzafatirwa mu bikorwa nk’ibyo byo gukubita abantu ngo imvura igwe azabihanirwa kuko imvura idatangwa n’abantu.

Ibi biravugwa mu gihe umukecuru witwa Mukarusharaza Marie Rose wo mu kagali ka Gatonde, umurege wa Kibungo avuga ko we atotezwa yandikirwa amabaruwa amutera ubwoba avuga ko natarekura imvura yavubye ikanga kugwa azakubitwa akanicwa.

Yagize ati “Abantu baransagararira bavuga ngo ninjye ntegeka imvura ikanga kugwa bavuga ko ndi umuvubyi ngo bazanyica bansende niko banyandikiye urupapuro. Njyewe byananiye kubyihanganira nindamuka ngize icyo mba abayobozi bazamenye icyo nzize.”

Uyu mukecuru avuga ko muri urwo rupapuro ngo rwanditswe n’umudugudu wose atuyemo wa Nyagatovu.

Kuri iki kibazo cyuko hari umuntu wakubitwa cyangwa ngo agirirwe nabi kuko imvura yabuze, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yaburiye uwariwe wese wahirahira guhohotera undi amuziza ko abuza imvura kugwa ko yahanwa bikomeye.

Yagize ati “Imitekerereze nk’iyo yo kumva ko hari umuntu wavuba imvura ni ubutindi n’imitekerereze ishaje, uwabifatirwamo niba hari n’uwabitekererezaga abyibagirwe ejo atazisanga muri gereza. Ikirere kigengwa n’Imana si umuntu uyigenga, uzabifatirwamo yaba yamutunze urutoki cyangwa yamwandikiye azahanwa bikomeye.”

Imyumvire yo kuvuga ko hari abantu bita abavubyi babuza imvura kugwa yahozeho mu myaka yashize yo hambere aho ngo imvura iyo yaburaga bakubitaga abantu b’abavubyi maze ikaboneka nkuko bamwe mu basheshe akanguhe babivuga.

Nubwo byagendaga gutyo ariko biragoye kuba umuntu yategeka imvura ngo ntigwe maze ikamwumvira. Kuri iki kibazo kandi abantu bibaza niba uwo muntu yakemera kwicwa n’inzara nawe mu gihe yaba abujije imvura kugwa.

Si uwa mbere waba uhohotewe azira ko ngo yaba ari umuvubyi kuko hari amakuru avuga ko mu minsi yashize no mu murenge wa Kazo hari uwakubiswe bavuga ko ari umuvubyi abuza imvura kugwa.

Kugera ubu mu karere ka Ngoma ndetse n’ibice byinshi by’intara y’iburasirazuba hari ikibazo cy’ibura ry’imvura aho izuba ryatse kuva mu kwezi kwa Cyenda kandi ubundi ari igihe cy’imvura iba igwa bagahinga imyaka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nizeyeko ubwo yaraye iguye uwo mukecuru abona agahenge.ubundi abantu b’imyumvire imeze ityo baracyabaho?meya nakanire batamutwara abantu.

alfa yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

NI MUSHIKAME MUSENGE DUSABE IMANA IMVURA MWE KWIBESHYAKO HARI UMWANA W’UMUNTU UZABAHA IMVURA NI MURINDIRE UBUSHAKE BW’IMANA BUTUGEREHO MWISHAKIRA IMVURA AHO ITARI

ADELINE EST NGOMA yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka