Mu mujyi wa Kamembe bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura

Abaturage bo mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko ubujura bukomeje gukaza umurego aho umunsi kuwundi badasiba kwifatira abantu bari kubiba abandi bakabacika.

Mu gitondo cya tariki 19/10/2013, bafashe umusore w’imyaka 20 witwa Mbarushimana Innocent amaze kwiba amafaranga ibihumbi 38. Uyu musore ubwo abaturage bageragezaga kumufata yashatse kumurwanya ariko bamurusha imbaraga, bakimara kumufata yahise yemera ko yibye ayo mafaranga n’ibindi bikoresho by’agaciro.

Mbarushimana yavuze ko ingeso y’ubujura ayiterwa n’inzara aho avuga ko yabuze icyo yakora bituma yigira inama yo gushaka uko abaho akoresheje ubujura.

Mbarushimana Innocent yafatanywe umufuka wuzuye ibikoresho yibye n'amafaranga ibihumbi 31.
Mbarushimana Innocent yafatanywe umufuka wuzuye ibikoresho yibye n’amafaranga ibihumbi 31.

Abaturage bavuga ko bahura n’imbogamizi z’uko aba bajura bafatwa nyuma y’iminsi mike bakongera kubabona. Uyu musore bafashe nawe ngo hari hashize iminsi mike yarafatiwe mu cyuho cy’ubujura ariko akarekurwa mu minsi mike.

Ni muri urwo rwego basaba inzego z’umutekano kuborohereza bakajya bafunga aba banyabyaha by’intagarugero kugirango n’abandi babonereho gucika kuri iyi ngeso y’ubujura.

Aba baturage bavuga ko kudahana abajura kandi mu kubafata biba byabaruhuje kandi bikanababaza ngo bituma bamwe bagira umutima wo kujya babihanira kuko ngo baba bababaje cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka