Karongi: Umuryango ukurikiranyweho gupfobya Jenoside

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi yateranye tariki 01/11/2013, umuyobozi wa Police muri ako karere yatangaje ko hari umuryango wo mu murenge wa Rwankuba ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

SP Baramba Eduard yavuze ko mu mirenge itatu y’akarere ka Karongi (Gashari, Rubengera na Rwankuba) hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko mu murenge wa Rwankuba ngo ni ho habonetse iri mu rwego rwo hejuru, aho umuryango ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hanyuma ukagerekaho no kuyipfobya wanga kwerekana ahajugunywe imibiri y’abishwe.

Uwo muryango utavugwa amazina kubera impamvu z’iperereza uri mu maboko y’ubutabera, nyuma y’aho abashinzwe umutekano bamenye amakuru ko uwo muryango ushobora kuba waragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu gihe cya Jenosde, ukabajungunya mu musarani.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Karongi avuga ko ayo makuru yamenyekanye nyuma y’uko umwana wo muri uwo muryango akubiswe akagirwa intere n’ababyeyi be bafatanyije n’abavandimwe be, kuko ngo yahoraga abagira inama yo kwerekana aho abo bantu bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Uwo mwana we ngo yari akiri umwana muto ariko byose byabaye areba nk’uko SP Baramba yabisobanuye. Imibiri yaje kuvanwa mu musarani, ubu bategereje kuyitunganya ikazashyingurwa mu cyubahiro.

Mu karere ka Karongi ni hamwe mu hantu hakomeje kuvugwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwicanyi bwa hato na hato usanga mu miryango ifitanye amakimbirane, cyangwa ukumva ngo mu kagari runaka habonetse umurambo w’umuntu wishwe akamanikwa mu mugozi kugira ngo bayobye uburari ko yishwe.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi ubwo yaganiraga na Kigali Today mu bihe bishize, yavuze ko impamvu y’ubwo bwicanyi bwa hato na hato nta yindi usibye ubugome bwabaye karande mu bantu, aho abantu basa n’abatakigira ubumuntu kubera ingaruka zinyuranye za Jenoside.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka