Kamonyi: Umugabo yiyahuje umuti wica udukoko mu myaka agejejwe kwa muganga arapfa

Minani Faustin wo mu mudugudu wa Kagasa, akagari ka Mugina, umurenge wa Mugina, yiyahuje umuti wica udukoko mu myaka witwa “Rocket”, agejejwe kwa muganga apfa nyuma y’umunsi umwe.

Uyu muti Minani yawunyweye ku cyumweru tariki 27/10/20113, nyuma yo kurara atumvikanye n’umugore we, aho umugabo yavugaga ko ashaka kugura Velo moteur, naho umugore akamubwira ko nayigura atazayicaraho, ngo cyeretse aguze “Suzuki”.

Habumugisha Emmanuel uyobora akagari ka Mugina, avuga ko uyu mugabo yasangiye na mugenzi we inzoga ku wa gatanu maze akamubaza igiciro cya Velo moteur. Ngo yageze mu rugo abiganirije umugore, umugore umusobanuza aho yakura amafaranga, maze umugabo amubwira ko ateganya kuyigura mu Mpeshyi y’umwaka utaha.

Umugore yamusobanuriye ko amafaranga aguze velo moteur yaba apfuye ubusa. Aramubwira ati “Njye sinayicaraho”. Ubwo ngo bagiye kuryama bageze mu buriri umugabo abwira umugore ngo namubyukire mu buriri.

Ngo umugore yabanje kwanga, ariko ageze aho arabyuka ajya gucumbika kwa Muramukazi we, maze bukeye umugabo aza kuhamuhamagara ngo aze asigarane abana kuko we hari aho agiye.

Umugabo ngo yatse amafaranga 600frw umugore, atwara n’ingemeri ebyiri z’ibishyimbo kuko yavugaga ko ayo mafaranga yonyine atamuviramo ibyo agiye kugura.

Minani yahise ajya ku iguriro ry’imiti y’imyaka ku isoko rya Mugina, maze ahagura umuti wa Rocket, asohotse mu iguriro ahita awunywa.

Umucuruzi w’imiti niwe watabaje abantu bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mugina, nabo bahita bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma, ariho yaguye muri iki gitondo cya tariki 28/10/2013.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka