Iburengerazuba batangiye ikingira rikomeye mu nka zahungishijwe FARDC ngo zitazanduza Inyarwanda

Mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu batangiye gukingira inka ziri guturuka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zihungishirizwa mu Rwanda kugira ngo hatagira izakwanduza izisanzwe mu duce twegeranye na Kongo. Hagati aho ariko inka zambuka umupaka zikomeje kwiyongera, ngo bikaba biterwa n’uko ngo ingabo za FRDC zirimo kugenda zirya inka z’abaturage zizita iza M23.

Inka zahungishirijwe mu Bigogwe ngo ziri gusuzumwa neza ko nta ndwara zazanye
Inka zahungishirijwe mu Bigogwe ngo ziri gusuzumwa neza ko nta ndwara zazanye

Abaturage basanzwe boroye inka mu duce twahozemo abarwanyi ba M23 ngo bafite impungenge zikomeye kuko ingabo za Kongo zitwa FARDC ziri kurya inka zabo umufururizo, ngo bazita ko bari kurya inka za M23.

Abaturage ba nyirazo ubu nta yandi merecyezo, bari guhitamo kuzihungishiriza ku butaka bw’u Rwanda. Mu gihe inka zirimo kuza zikomeje kwiyongera, mu turere tw’u Rwanda duturanye na Kongo, batangiye kugira impungenge ko izo nka zitaba zifite indwara zakwanduza andi matungo asanzwe mu Rwanda, dore ko muri Kongo hakunze kuvugwa indwara y’uburenge.

Iyo ngo barimo bayisuzuma inddwara y'uburenge
Iyo ngo barimo bayisuzuma inddwara y’uburenge

Kubwimana Joyeuse ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bigogwe yabwiye Kigali Today ko mu murenge wa Bigogwe bari gusuzuma neza ko buri nka ihageze idafite indwara yandura, ndetse ngo guhera uyu munsi kuwa 14/11/2013 zatangiye no gukingirwa indwara y’uburenge.
Ikindi kibazo kiza guteza imbogamizi mu minsi mike, ni aho izi nka zizaba kuko zikomeje kuzanwa ari nyinshi, cyane cyane mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Abaturage ba Kongo bakomeje guhungirishiriza amatungo yabo mu Rwanda, aho bavuga ko bizeye umutekano
Abaturage ba Kongo bakomeje guhungirishiriza amatungo yabo mu Rwanda, aho bavuga ko bizeye umutekano

Uretse n’izi nka kandi, abaturage bari kuzihungisha nabo baragaragara ko bashonje rwose kuko bavuga ko bamaze iminsi mu bwihisho, abandi bakaba bamaze igihe mu mayira no mu bwihisho bahungisha inka zabo, aho ngo babonaga amata gusa ariko ngo atabatunga ngo ababesheho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega Kongo wee, Urwishe ya nka ruracayirimo

elias yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka