Huye: Ibikoresho byibwe umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru byabonetse
Polisi yo mu Karere ka Huye yatahuye ibikoresho birimo icyuma kireberwaho amashusho (flat screen) hamwe na manyeto (magneto) ndetse n’indangururamajwi bikorana byari byibwe umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François.
Uwibye ibi bikoresho yabikuye mu rugo kwa Habitegeko aho atuye ku Itaba ho mu Karere ka Huye. Kubera ko uyu mujura yabirengeje urugo, iyi flat screen yangiritse uruhande rumwe (ikirahuri cy’imbere cyaratobotse).
Mu gukurikirana ahari ibi bikoresho, polisi yo mu mujyi wa Butare yabisanze kwa mukuru wa nyir’ukubyiba, ari na we wabiberetse tariki 8/10/2013.
Nyir’ukubibereka avuga ko polisi yaje ibaririza aho murumuna we ari ariko ntamenye igituma bamushaka. Nyuma yaho baje kumubwira ko bashaka ibikoresho yatwaye.
Ngo yaje kugana mu rugo abona ahantu hari igisimu yari yacukuye mu minsi yashize ariko gisibye, kandi bigaragara ko ubutaka buri hejuru bukiri bushyashya. Ngo byamuteye amatsiko, ni uko aracukura, asangamo bya bikoresho polisi yashakaga.
Polisi iracyashakisha uyu mujura.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwiba numuco utari mwiza niyompamvu ntakintu cyakagombye kubuza police gukora iperereza kubyibwe kdi hagira nufatwa agahanwa byintangarugero kuko kwiba sumuco ni ukumunga.