Huye: FUSO yikoreye bidasanzwe yaciye insinga z’amashanyarazi

Ku biro bya polisi yo mu mujyi wa Butare hafungiye ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAB 138W, izizwa kuba yikoreye umutwaro muremure cyane waje no guca insinga z’amashanyarazi zambukiranya umuhanda ahitwa mu Gako ho mu Karere ka Huye.

Nk’uko bivugwa n’abaturage bo mu gasantere ka Gako, iyi kamyo ngo yaciye izi nsinga ku cyumweru tariki 06/10/2013 mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Ubwo izi nsinga zacikaga, ngo byaraturitse cyane ku buryo byakuye umutima abari hafi aho bakagwirirana bahunga, ndetse muri uko kugwirirana bakanyuka moto zigera kuri eshatu zari hafi aho, ku buryo indorerwamo zazo (rétroviseur) zangiritse.

Umuzigo iyi Fuso yikoreye watumye ireshya na etaji ebyiri z'inzu ya Semuhungu.
Umuzigo iyi Fuso yikoreye watumye ireshya na etaji ebyiri z’inzu ya Semuhungu.

Abamotari bari aho ku gasantere ka Gako n’abo yari yahungabanyije bakurikiranye iyo kamyo, kugeza ifashwe na polisi.

Umushoferi wari uyitwaye avuga ko n’ubwo yafatiwe mu Gako bagafunga imodoka ye, ngo n’ubundi yari yafashwe na polisi yo mu Ruhango kuwa gatandatu, hanyuma avayo ari uko amaze kwishyura amande.

Ku nshuro ya kabiri yafashwe na polisi y’i Rusatira na yo iramwandikira, ariko bwo ntiyategereza kubanza kuriha, akomeza urugendo.

Polisi yo mu mujyi wa Butare ivuga ko azasubizwa imodoka n’imizigo ari uko yishyuye ibihumbi 350 asabwa na EWSA, yo gusubiranya insinga yangirije.

Habuzeho gato ngo inahitane insinga zo ku biro bya polisi byo mu mugi wa Butare.
Habuzeho gato ngo inahitane insinga zo ku biro bya polisi byo mu mugi wa Butare.

Na bwo kandi ngo ntibazamwemerera kongera kwikorera umutwaro muremure bene kariya kageni. Ngo bizaba ngombwa ko haza indi kamyo kumufasha kuko ngo “umutwaro yikoreye ubundi wagatwawe n’amakamyo abiri, ukurikije uburebure bwawo.”

Izi nsinga z’amashanyarazi zo mu Gako ngo si ubwa mbere zacibwa n’imodoka ndende. Abaturage baho bavuga ko byaba byiza ubutaha EWSA yongereye uburebure bw’amapoto (poteaux) izi nsinga zambukiranya umuhanda ziriho, cyangwa insinga zikanyuzwa mu iteme riri hafi aho.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi modoka yavaga i Kigali igana i Rusizi

Claire yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ndabasuhuje basomyi b’ururubuga! Ndifuza kumenya ikintu iyi modoka yikoreye kireshya kuriya ikaba yashoboye guturuka aho yaturutse kugera I Huye ndetse nkanamenya aho yajyaga. Mbaye nshimiye igisubizo.

Mangafu yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Polisi ndabasuhuje, ndifuza ko mwajya mucishamo mugahugura abashoferi kubijyanye n’imyitwarire mu muhanda ndetse no gupakira imizigo.

GUHUGURA UBUTITSA ABASHOFERI yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka