Gisagara: Harakekwa ko Mukantegano Jeanne yaba yishwe n’abo mu muryango we

Umurambo wa Jeanne Mukantegano wari utuye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, wabonetse kuri uyu wakane mu nzu yabanagamo na bene wabo ariko uwo munsi yari yayirayemo wenyine.

Hakaba hakekwa ko yaba yishwe n’abo mu muryango we kuko abaturanyi n’ubuyobozi bemeza ko yari asanzwe agirana amakimbirane nabo.

Uyu Mukantegano wari ufite imyaka 25, wabaga mu kagari ka Sabusaro, yari yarabyariye iwabo akaba yari anatwite inda ya kabiri. Yabanaga n’umwana we, na nyina umubyara na basaza be babiri.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uru rupfu rushobora kuba rufitanye isano n’amakimbirane nyakwigendera yagiranaga n’abo mu muryango we barimo basaza be na nyina, dore ko ngo mbere y’uru rupfu yari yarwanye na musaza we ufite imyaka 13.

Aba baturanyi bavuga ko akenshi amakimbirane yabo yaterwaga n’ubukene, aho uyu Mukantegano yajyaga abikira ibyo kurya uwo mwana we muto basaza be nabo babishaka maze bagaterana hejuru.

Bakeka rero ko ari ho kwicwa byaturutse kuko uwo musaza we bari barwanye baje kubakiza arimo amubwira ngo ni ahagarare amukuremo ikimurimo.

Jerome Rutaburingoga, umuyobozi w’umurenge wa Kansi, avuga ko aya makimbirane bari barayamenye ndetse banagerageza kuyashakira umuti n’ubwo birangiye nabi.

Kuri ubu nyina wa Mukantegano afungiye kuri station ya polisi ya Kibirizi. Uyu mwana we w’umuhungu w’imyaka 13 na we yari akiri mu maboko ya polisi ariko adafunze ahubwo hagishakishwa amakuru nk’uko Polisi ibitangaza.

Umubyeyi wa Mukantegano, avuga ko nk’umubyeyi atakwiyicira umwana we. Akavuga ko ku giti cye nta kibazo bari bafitanye uretse amakimbirane yagiranaga na basaza be.

Ati: “Ndi umubyeyi narabyaye ntabwo rero nakwihekura, jye nta n’ikibazo twagiranaga kuko n’umwana we namureraga neza ahubwo yahoraga aterana hejuru na basaza be.”

Chief Spt. Hubert Gashagaza, umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, avuga ko iperereza rikiri gukorwa ariko hakaba hari impamvu bashingiyeho zatumye baba bafunze nyina wa nyakwigendera by’agateganyo.

Ati: “Byagaragaye ko uyu muntu yapfuye anizwe bivuga ko yishwe, iperereza rirakomeje ariko nyina we hari impamvu zashingiweho zituma abaye afunzwe.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo y’140 iteganya ko umuntu wishe undi abigambiriye ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka