Gatumba: Amakimbirane hagati y’abaturage n’abakozi ba GMC yatumye polisi ishyiraho irondo rya kumanywa

Nyuma y’uko bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Cyome umurenge wa Gatumba bakomeje gukimbirana n’abakozi b’ikompanyi yitwa RGL (Rwanda Garden and Landscaping Security Company) icunga umutekano muri GMC (Gatumba Mining Concession) polisi yafashe icyemezo cyo gushyira abapolisi kuri GMC mu rwego rwo gukumira ayo makimbirane.

Nk’uko tubikesha inzego z’ubuyobozi ndetse bikemezwa n’abaturage harimo n’abagabye ibitero kuri GMC, abaturage batera kuri iyo sosiyete kubera umujinya batewe n’ibikorerwa bagenzi babo cyane cyane abahohoterwa bakanakubitwa n’abarinda umutekano muri GMC.

Abo baturage batangiye gahunda bita iyo kwihorera nyuma y’uko tariki 17/07/2013, uwitwa Nsengumuremyi Jyuma yakubiswe n’abo bacunga umutekano wa GMC bakamuvuna akaboko, naho muri uku kwezi bakaba barongeye gukubita uwitwa Habineza Eugene nawe akajya mu bitaro, ndetse ngo hakaba haranakubiswe abana b’abaturage 2.

Nubwo batifuza ko amazina yabo avugwa, bamwe mu baturage bavuga ko biyemeje kwihorera nyuma y’uko babonye ko bahohoterwa bikarangirira aho, maze mu nshuro 6 zose batera kuri GMC nabo bakubita abo bashinzwe kurinda umutekano, bavuga ko bitwazwa n’ubuyobozi bwa GMC mu guhohotera abaturage.

Uyu ni umwe mu bakubiswe n'abacunga umutekano kuri GMC bamuvuna akaboko.
Uyu ni umwe mu bakubiswe n’abacunga umutekano kuri GMC bamuvuna akaboko.

Amakuru dukesha abari bahari ibyo biba ni uko babiri muri abo bashinzwe kurida GMC bakubiswe n’abaturage kugeza ubwo babagejeje ku mugezi wa Nyabarongo bagiye kubatamo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na polisi barahagoboka.

Aya makuru anemezwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Cyome, GMC ibarizwamo. Mu rwego rwo kurinda abaturage no gukumira urwo rugomo, polisi yashyize abapolisi kuri GMC bashinzwe gukumira ayo makimbirane bakabikora ku manywa kuko igihe cyose ibyo bitero abaturage babikoraga ari ku manywa.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero avuga ko batazihanganira uwo ariwe wese ukora urugomo cyangwa uteza amakimbirane, ndetse ubu iperereza ku mpamvu y’uko gushyamirana kuburyo butari busanzwe rikaba rigikomeje.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today ndayishimira kuba inkuru zose izitugezaho byihuse Ni ukuri muri abambere peeee ariko hariko hari utubazo mfite ku nkuru za GMC Ese muri ino nkuru ko numva mutigeze mubaza GMC icyo ibivugaho? Ubwo ibyo urumva uwanditse inkuru atabogamiye ku ruhande rumwe? Mwari mukwiye kujya mutubwira ku mpande zombi kuko kugeza Ubu inkuru zose nasomye kuri GMC ntabwo ndumva mutubwira icyo ivuga, ese nta muyobozi igira?
MURAKOZE NDABAKUNDA

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka