Gakenke: Umugore ukora uburaya yajugunwe mu mugezi azira terefone

Umugore ukora akazi k’uburaya mu Mujyi wa Gakenke, Akarere ka Gakenke yadukiriwe n’umugabo witwa Heka Francois arakubita arangije amujyana mu mugezi kumwinikamo kugira ngo amuhe terefone ye ngo yamwibye.

Uyu mugabo w’abana babiri usanzwe uzwi mu bikorwa bitari byiza birimo gukina urusimbi, kunywa ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi yafashe umugore witwa Uwizeyimana Emmerence ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 30/09/2013 amuhata inkoni kugira ngo amuhe terefone ye avuga ko yamwibye.

Ibi byabaga abaturage bashungereye, Heka ntiyanyuzwe yakuye uwo mugore ku muhanda aramumanukana amujyana mu mugezi uri nko mu metero 50 arangije amujandikamo mu mazi arayanwa kandi anamuziba amatwi.

Uwizeyimana ari mu mugezi yinitswemo amazi yamuzibye amatwi.
Uwizeyimana ari mu mugezi yinitswemo amazi yamuzibye amatwi.

Ubwo abaturage bareberaga kure, ku bw’amahirwe Polisi yaje gutabara, isanga uwo mugabo afite ibuye rinini mu ntoki agiye kuryasa uwo mugore. Avuga ko biriranwe basangira ariko amwiba terefone.

Abaturage bari batinye kwegera uyu mugabo babwiye Kigali Today ko yigize ikihebe kabutindi ku buryo nta muntu umuvuga akaba ari yo mpamvu banze gukiza Uwizeyimana bita indaya kuko yabamerera nabi.

Uyu mugabo ugendera ku mbago, yasabye ko ajya kubika moto ye kugira ngo bamujyane kuri Sitatiyo ya Polisi yuriye moto agenda agiye.

Uwizeyimana yahuye n'uruva gusenya, Heka yamwinitse mu mazi.
Uwizeyimana yahuye n’uruva gusenya, Heka yamwinitse mu mazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Heka Francois yatawe muri yombi azira gucura abantu utwabo akoresheje umukino uzwi nka kazungunarara.

Uwizeyimana Emmerence wiyemerera ko ari indaya yafunzwe mu Kwezi kwa Gatandatu 2012 nyuma yo kurwana na mugenzi bapfuye umusore wabahaye gahunda yo kumuraza barahahurira bafatana mu mashati.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Indaya nazo mbere yo kuba zo ni abantu kandi b’abanyarwandakazi.bafite uburenganzira nk’ubw’abandi.Iyo polisi nibazwe icyatumye ireka uwo mugabo ngo abanze ajye kubika moto.

kabuyu yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Kubona Polisi yabanje kwemerera uriya mugizi wa nabi kujya kubika moto ni uburangare bwayo. Uriya mugabo ngo arafungwa agafungurwa ngo yigize ikihebe. Aya magambo akunda kugaruka mu binyamakuru no mu buyobozi. Nyabuna mwibuke ibiherutse gukorerwa mu Murenge wa Rusasa aho kiriya kihebe cyafataga abagore ku ngufu cyagiye kwiba bagifata kikarwanya umudugudu wose kibakubita amafuni nyuma bakakivuna. Nta muntu uri hejuru ya mategeko.Polisi ishinzwe umutekano ikaze umurego abo bantu nibahamwa n’icyaha bahanwe bajyanwe kure y’abandi. Naho ubundu barahungabanya umutekano w’abantu n;ibintu. Abaturage bakore bafite ubwoba.Nibarambirwa bazihanira hafungwe benshi nyuma ingufu z’igihugu zihazaharire. Uwari utunzwe nuwo bafunze abure epfo na ruguru n,izindi ngaruka zo kugaburira imfungwa nyinshi mu gihe haba hagaburirwa iyo nyitwa munyarwanda iteza akajagari mu bana b’u Rwanda. Kandi ni ukuri Polisi yo kuruma ihuha ,nikorane n’abaturage babatungire agatoki inkozi z’ikibi, maze urebee ngo igihugu kiraba Paradizo. Murakoze nizere ko igitekerezo cyanjye gitambuka.

Sibomana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Mbega Gakenke we!!! Ubu se aba nabo baribwira ngo bafite abayobozi na police?? Uwo mushenzi ufite ubugome burenze ubw’interahamwe bamubitsemo iki koko? Ntabwo byumvikana kubona ikigabo kijya kwicira umuntu mu mugezi abaturage barebera ngo aha cyabahitana!! Ubu kandi wasanga aba baturage barazwa hanze ngo bari ku marondo, mu gihe umutekano wangizwa ku manywa y’ihangu na police ishungereye!
Baca umugani ngo igihugu kitica imbwa cyorora imisega. Police nimwe mbwira. Iyi nkuru iratanga amanota make cyane kuri RNP.

karimunda yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

hum ngo ni indaya da!yande se ntabwo yagobye kujugunywa mu mazi rwose bakurikirane kiriya kirura cy’umugabo cyo uwagita muri nyabarongo cyabyemera uriya mukobwa agomba kurenganurwa Gakenke kumira ibyaha kuko buri gihe ni udushya

dumbuli yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ariko se uwo mugabo muramushakaho iki ko numva ari hejuru y’amategeko, kandi akaba yarabyemerewe na Polisi y’igihugu? Ngo bamuhaye uruhusa ngo abanze ajye kubika moto ye? Ariko koko narumiwe!!!
Ejo naza akica uwo mugore, Polisi ntizongera kubwira abaturage ngo bajye bagaragaza hakiri kare ahari amakimbirane please. Ayo se ntibari bayiboneye?

Louis Rugira yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Rwose mu kinyejana cya 21 ntabwo ingegera nkiyi y’umugabo yagombye gukora nkibi mu gihugu kigendera ku mategeko.
Ubu abayobozi b’umurenge wa Nemba , aba’akarere ka Gakenke basobanurire abanyarwanda uko bacunga umutekano.
Njyewe rwose ngize agahinda kuriya mwana,nubwo yakwiba, nubwo yaba indaya hakurikizwa amategeko ariko umuntu ntajyanywe mu mugezi, bigere naho ashatse kumwica.
Muri uyu murenge siho haherutse kwicwa MARAYIKA MURINZI.

lydie yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

uru rugomo rurakabije.Ari ahandi abashinzwe umutekano mu Gakenke bagombye kwegura. Nubwo indaya yagira amakosa ,uyu mugabo ntari hejuru y’amategeko.

kana yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka