Gakenke: Twegerane yakoze impanuka batatu barakomereka

Imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane” yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite puraki RAC 817 J yakoze impanuka, abagenzi batatu barakomereka byoroheje, undi agira ikibazo cy’ihungabana.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Rwamenyo mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi ahagana saa moya za mugitondo zo kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013 bitewe n’umuvuduko, umushoferi yari afite.

Tagisi yakoze impanuka batatu baraklomereka.
Tagisi yakoze impanuka batatu baraklomereka.

Niyitegeka Wilson w’imyaka 26 wari utwaye iyo modoka yemera ko yirukaga ariko atari cyane adepasa indi modoka mu ikoni ananirwa kurikata, imodoka igwa mu muferegi. Ngo umu-convoyeur yabujije umushoferi kudepasa avunira ibiti ku matwi.

Abagenzi batatu bakomeretse n’umugore wahungabanye bahise bajyanwa kwa mu muganga ku Bitaro by’i Nemba kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga. Umushoferi na convoyeur ntibagize icyo baba uretse udusaru umushoferi afite ku kuboko.

Imodoka yangiritse ku ruhande n'inyuma.
Imodoka yangiritse ku ruhande n’inyuma.

Imodoka yangiritse ku ruhande, ibirahuri by’imbere, inyuma no ku ruhande byose byamenetse n’urugi rw’inyuma rurahombana.

Mu ikoni ryo mu Rwamenyo habereye iyi mpanuka ni hamwe mu hantu mu Karere ka Gakenke habera impanuka nyinshi (black spot) bitewe n’abashoferi batahazi bahagera bihuta bakananirwa kurikata.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo n’akagabo!!utabusya abwita ubumera,mujye mwitonda mumivugire nintekerezo zanyu!

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

ngo control thechnique ubuse nk’imodoka izirikishisjwe imyenda koko yabura ite gukora accident?

akagabo john yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka