Basigaye bakoresha Bibiliya mu butekamutwe bwo kwiba amafaranga
Abagabo barindwi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe nyuma yo gufatwa batuburira abantu batandukanye amafaranga bifashishije Bibiliya bababeshya ko babacungira umutekano wayo.
Aba bagabo barimo uwitwa Bigirimana Laurent utuye mu Gatsata, Niyitegeka Bosco utuye Kikinya, Ndahimana Evode utuye Rwinkwavu, Hakizimana Claude utuye ku Muhima, Ndamutsa Jimmy utuye mu Bugesera, Uwera Berthe utuye Kamonyi hamwe na Dusabe Bedego utuye Kinyinya.
Aba bose bafatiwe ku mupaka wa Rusumo tariki 14/11/2013 aho bari bamaze gutuburira Umutanzaniya witwa Hamis Pamba Mkasa wari uvuye mu mujyi wa Kigali ajya i Mwanza muri Tanzaniya.
Hamisi avuga ko yaje afite amafaranga y’amanyarwanda nuko ageze ku mupaka aravunjisha bamuha amashiringi miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu, akaba avuga ko yamaze kuvunjisha akabona abagabo baraje bamwumvisha uburyo bagiye kumurindira umutekano w’amafaranga ye, aribwo bahise bamuha Bibiriya hamwe n’ako babikamo amafaranga kugira ngo ntibayamwambure.
Uyu Mutanzaniya yakomeje avuga ko yagongesheje ku mupaka wa Rusumo arambuka ajya ku mupaka wa Tanzaniya naho aragongesha nyuma nibwo yagiye kugura ikintu ku mupaka wa Tanzaniya arebye asanga aho yayabitse harimo Bibiriya amafaranga yagiye kera, akaba avuga ko yahise agaruka mu Rwanda bagafata ba bantu bamutuburiye.
Si uyu batuburiye wenyine kuri uyu mupaka wa Rusumo kuko no mu gihe gishize umugabo witwa Murengerantwari Abdallan utuye Kacyiru bamutuburiye amadorari ibihumbi bitatu hakaba hari n’uwo batuburiye amadorari ibihumbi bibiri. Abo bombi baje kwirebera abo bantu bafashwe basanga bamwe muri bo aribo babatuburiye.
Aba bakurikiranyweho icyaha cyo gutubura amafaranga bose barabihakana kuko bo bavugaga ko baba baje ku mupaka bisanzwe atari abatekamutwe.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe, Spt. Kagorora Innocent, arasaba abaturage kuba maso bakirinda abantu bababeshya ngo barabacungira umutekano w’amafaranga yabo; arasaba kandi abacuruzi kutagendana amafaranga ahubwo bagakorana na banki.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko camera zanyu zifotora amafaranga gusa? abo batekamutwe muteretse abanyarwanda(amafoto yabo) ubwo murabona iy’inkuru yuzuye koko?
birakwiyeko mwaduga amafotoyabo bose