Atewe agahinda n’inkaya ye y’inzungu abajura bibye bakayibaga ihaka

Sezikeye Vincent utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ngo atewe agahinda no kuba abajura baribye inka ye y’inzungu ihaka maze bakayibaga inyama bakazigurisha kandi yari imufatiye runini umuryango we.

Sezikeye, usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Kagerero, akagari ka Kagitega, avuga ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 09/09/2013 bamwibye inka ebyiri: iyo babaze n’akandi kamasa kakiri gato.

Bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’ayo matungo, uko ari batanu, batawe muri yombi, mu ijoro ryo kuwa abiri tariki 10/09/2013, ubu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.

Sezikeye avuga ko ababajwe cyane n'inka ye bibye bakanayibaga.
Sezikeye avuga ko ababajwe cyane n’inka ye bibye bakanayibaga.

Mu ijwi ryuzuyemo agahinda ndetse n’amarira abunga mu maso, Sezikeye asobanura iby’iyibwa ry’inka ze avuga ko abajura babaze inkuru ihaka, ifite amezi ane, bagasiga akamasa.

Agira ati “Jyewe banyibye inka ku wa mbere. Narahagurutse saa sita z’ijoro nsanga inka ntazo. Cyakora dushakisha amakuru kugeza aho tuyibonye imwe bayishe. Akandi karacyahari naho iyo barayishe yari ifite n’amezi, yari infirizone (inzungu), mbese yambabaje cyane…”.

Akomeza avuga ko iyo nka abajura babaze yari ayimaranye imyaka ibiri. Ngo yari yarayiguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400. Yari imaze kubyara kabiri.

Igihanga cy'inka ya Sezikeye. Ngo yari inzungu.
Igihanga cy’inka ya Sezikeye. Ngo yari inzungu.

Sezikeye akomeza avuga ko iyo nka yamufashaga cyane mu buzima bw’umuryango we ngo kuburyo ari nayo yamufashije kurihira umwana we kaminuza. Yamurihiraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 buri mwaka. Yarangije kaminuza mu mwaka wa 2013.

Batawe muri yombi

Bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’inka za Sezikeye batawe muri yombi. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ifatanyije n’abaturage bafatiye abo bantu mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama uhana imbibi n’uwa Cyanika.

Ubwo bafatwaga basanze inka ya Sezikeye bayibagiye mu nzu, uruhu rwayo barutaye mu musarani, izindi nyama bari kuzigirisha ku kilo amafaranga y’u Rwanda 500, hasigaye gusa amaboko, amara, ikinono kimwe ndetse n’igihanga cy’iyo nka.

Aka kamasa nako abajura bari bakibye. Nyina ukabyara niyo abajura babaze.
Aka kamasa nako abajura bari bakibye. Nyina ukabyara niyo abajura babaze.

Abo bafashwe bose bacumbikiwe kuri station ya Polisi ya Gahunga ariko nyiri nzu yabagiwemo iyo nka yacitse bataramufata, kandi ni nawe ushyirwa mu majwi yo kuba ariwe wibye izo nka.

Chief Superintendent Francis Gahima, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo uwo wacitse nawe atabwe muri yombi bityo abazahamwa n’icyaha bakatirwe urubakwiye.

Sezikeye avuga ko ababajwe cyane n’inka ye ngo kuburyo yifuza ko abajura nk’abo bacibwa mu mudugudu ntibazongere guturana n’abandi baturage. Agira ati “Abasambo b’inka kubera ko rwose batugeze aharindimuka, bakwiye gufata umusambo wibye inka ahari ntazagaruke no mu mudugudu guturana n’abandi baturage.”

Akomeza avuga ko yifuza ko ibyo bisambo byibye inka ye bikanayibaga byayishyura byibura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ubundi bakanabifunga.

Abajura babaze inka ihaka ya Sezikeye bagurisha inyama ku kilo.
Abajura babaze inka ihaka ya Sezikeye bagurisha inyama ku kilo.

Ikindi ni uko Sezikeye avuga ko mbere y’uko abo bakekwaho kwiba inka ze batabwaga muri yombi yamenye amakuru y’aho inka ze ziherereye maze akajayanayo n’abandi bagabo batatu.

Ngo bahageze bari gushakisha amakuru abo batawe muri yombi bahise babimenya maze batangira kubakubita kuburyo Sezikeye yakomeretse ku mavi kubera kugwa bamwirukankana. Kuva ubwo ngo nibwo bahise batabaza Polisi.

Sezikeye kimwe n’abandi baturage batandukanye batuye mu murenge wa Cyanika bavuga ko ubujura bw’inka muri ako gace bukabije. Ngo abajura baraziba kajya kuzigurisha mu Bugande cyangwa bakazibagira mu mazu yabo bakagurisha inyama.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose ibi nanjye birambabaje. Ubuyobozi bufate ingamba Abajura bareze ntabwo ari abinka gusa. Bajye babafata babajyane i WAWA bahereyo wenda abaturage bagira agahenge Leta nishyiremo agatege . Abashaka kurya batavunitse barahari kandi barazwi.

Hitiyaremye Musa yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

nikibazo weho uracyavuga uwakwereka muka rere ka ngororero inka bazimaze kubaturage baziba ntajoro ryubusa rishobora gutambuka hatibwe inka zirenze imwe ikibabaje nuko ntanurakekwa ko ariwe wiba nubu nandika ibi irijoro ryakeye mumurenge wa muhororo baraye bazitwaye yewe umuntu niba agiye kuzasubira kubutindi simbizi pe urayigura wagera mugihe yakakuvanye habi bakaba barayibaze ahhhhhh

nizeyi yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka