Abakozi babiri bo ku bitaro bya Kabaya bafunzwe bakurikiranyweho gufata umwarimukazi ku ngufu

Abasore babiri bakorera ibitaro bya Kabaya mu karere ka Ngororero bafungiye kuri polisi ikorerera ku Kabaya bakurikiranyweho gufata ku ngufu umwarimukazi ukorera muri uwo murenge.

Nubwo amazina y’abakekwaho icyaha kimwe n’uvuga ko yagikorewe atashyizwe ahagaragara, bivugwa ko abo basore bafashe ku ngufu umukobwa usanzwe ari umwarimukazi ku ishuri ribanza rya Gaseke mu murenge wa Kabaya (EP Kabaya), kuwa 27/09/2013.

Amakuru dukesha abantu bahafi, avuga ko uvugwa ko yafashwe ku ngufu ashobora kuba yaragiye gusura umwe muri abo bahungu yafataga nk’inshuti ye maze agatungurwa no kubona bamufashe ku ngufu n’iyo nshuti ye irimo.

Kugeza ubu, ikirego cyagejejwe muri parike aho hategerejwe icyo parike izemeza. Hagati aho, abo basore baregwa bari bagifungiwe kuri station ya polisi ikorera mu murenge wa kabaya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

barababeshera ntabwo bakoze abakobwa babuno sha

nsanzubuhoro yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Njye ndabona ari ukubeshye abo basore koko uwo mukobwa yarayeyo burinda bucya iyo afatwa aba yaratabaje,bivugako nawe yari abishaka.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Abo basore bararengana kuko uko twari tuvuye mu muganda i hindiro bari kutugurira inzoga aho bita kwa mama king umukobwa yiyemereye ko arajya gusura umwe muri abo basore.umukobwa atega taxi aragenda kuko abandi bari bafite moto ubwo ngo bageze kabaya bamusangayo bahita bajya mu kabari babonye bwije umwe ahitamo gucumbikira mugenzi we n’iyo nshuti ye gusa twatunguwe no kumva yaratanze ikirego hagati ya saa ine na saa tanu zo ku cyumweru!gusa bivugwa ko atari ubwa mbere uwo mukobwa afungishije abasore twizeye ko ubutabera bukora akazi kabwo urengana akarenganurwa

Ange gabriela uwimana alias hypoppo yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka