Abagore 56% bemeza ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore we

Urwego rw’igihugu rushinwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo GMO, Gender Monitoring Office rutangaza ko mu Rwanda hakiri benshi mu bagore n’abagabo bumva ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore kubera impamvu iyo ari yo yose.

Madamu Rose Rwabuhihi GMO avuga ko ibyo babivuga bagendeye ku bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Ubwo bushakashatsi ngo bwakozwe hagamijwe kureba imibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda.

Muri ubwo bushakashatsi ngo bwagaragaraje ko abagabo 25% ndetse n’abagore 56% bose bari mu kigero cy’imyaka gahati 16 na 45, bemeza ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore we kubera impamvu iyo ariyo yose.

Ngo hari n'abagore benshi bacyumva ko gukubitwa ari ibisanzwe
Ngo hari n’abagore benshi bacyumva ko gukubitwa ari ibisanzwe

Abo bemeza ibyo ngo batanga zimwe muri izo mpamvu zirimo gushiririza ibiryo, kugisha impaka umugabo, kugira aho ajya atabwiye umugabo, kutita ku bana, kumwangira gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwivumbura.

Rose Rwabuhihi avuga ko iyo mibare y’abanyarwanda bakemeza ibyo ari myinshi ngo ku buryo hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse.
Ubwo uyu Rose Rwabuhihi yagiranaga ibiganiro n’abagore b’abapolisikazi 700 bari mu mahugurwa i Nkumba mu karere ka Burera, yababwiye ko bafite akazi katoroshye ko kwigisha abo Banyarwanda guhindura imyumvire.

Agira ati “Hari ubukangurambaga bukenewe ndetse ku rwego ruhanitse kuko ntabwo washobora kurinda umuntu ibyo akeka ko bitabujijwe cyangwa ibyo Umunyarwanda nawe wenyine yemera ko ashobora guhohoterwa akumva ari ibisanzwe cyangwa ibyumvikana.”
Akomeza avuga ko hagikorwa ubundi bushakashatsi mu zindi nzego kugira ngo harebwe uko naho ihohoterwa ryifashe. Abo bapolisikazi 700 bahuguwe bari mu bazafasha kurwanya ihohoterwa rishiye ku gitsina mu Rwanda.

Ugendeye uri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010, usanga na n’ubu mu ngo hakigaragara amakimbirane hagati y’abashakanye.
Nko mu karere ka Burera usanga umugabo akubita umugore we, umugore akabiceceka, rimwe na rimwe bikamenyekana ari uko umugabo yishe umugore we, umugabo akaba aribwo atabwa muri yombi.

Rose Rwabuhihi ukuriye GMO avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo gusobanurira Abanyarwanda ko ihohoterwa ridafasha abantu gutera imbere
Rose Rwabuhihi ukuriye GMO avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo gusobanurira Abanyarwanda ko ihohoterwa ridafasha abantu gutera imbere

Gusa ariko ubuyobozi bw’ako karere buhora bushishikariza abagore bagatuye kujya batanga amakuru mu gihe abagabo babo babahohoteye. Abagabo nabo kandi bibustwa ko badakwiye gukubita abagore babo kuko bidateza imbere umuryango wabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Nubwo abo baturage babwirwa ibyo ariko, hari abatabishyira mu bikorwa kuko nta gihe gishira hatumvikanye amakuru y’umugabo wakubise umugore we. Abanyaburera batandukanye bemeza ko ayo makimbirane aturuka ahanini ku buharike bukigaragara muri ako karere ndetse n’ubusinzi.

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Burera usanga bafite umugore urenze umwe. Kubera ko ako karere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, usanga hari n’abagabo bafite umugore umwe mu Rwanda, undi akamugira muri Uganda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwese nimwicecekere shahu uwabaha umugore ugoye wa wundi no kugoragoza bidashoboka ngo murebe!! Icyo kibazo nanjye najyaga nkibaza ariko ubu namaze kubona icyo bivuze:Utaha kare ngo wajyaga he, watinda gutaha ugasanga yagutegereje ngo wamubujije kuryama nawe rara uhagaze, wagira ngo uriyoroshe, akakorosora! Utamuteye urushyi ngo abae arira nawe usinzire ho gatoya urabona umwanzuro waba uwuhe? Wirinda gukubita mu kico gusa, ariko agashyi gacyaha abagore da! Ubwo nimubashaka muzambwira!! Philosophe yagize ati: Le mariage ast comme une forteresse: Ceux qui sont a l’interieur veulent y sortir et ceux qui sont a l’exterieur veulent y entrer!! Si jye wahera!!!!

Umusaza yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Uretse kuba kubita harinabicwa.Ntuzabone umugabo akubi
taumugorewe ngo umwite umusazi. Muzaze impamvu akubi
ta umugore we?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Bantu b’Imana ,koko umugore wawe,urubavu rwawe, umurima w’urugo...kumukubita harya uba umuhana ngo ntazongere,uba umukosora, ubase...simbizi jye birandenga.Cyakora abagore na bo bakwiye kuva mu bujiji bakumva ko nta ngufu zo kubakubita zibaho.Nibahaguruke birengere.Umugabo nagukubita ugatega amatama yombi azagutera ubusembwa , akuvunagure,yishakire undi ,usigare uri NYIRAMIRUHO.Mwirwaneho namwe mufite amaboko. Itegeko rirengera abagore ryigishwe no mu cyaro.Harya iyo nteko y’abadepite yo bite byabo? ubu manda yabo izarangira abagore bagikubitwa narabonye ari bo benshi bo kuvuganira bagenzi babo?Umwuka w’Imana abayobore.

Deo yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Cyo abagore nibakenyere babadihe. Kombona umubare wabo ariwo mwinshi numva ubishyigikiye. Bahungu mututiri inkoni. Ariko ubundi gukubita umugore jye mbona rubujije. Umugore umukura iwabo warabanje kumenya ko akuze kuburyo yubaka urugo rwe. Iyo akunaniye uhamagara umuryango avukamo mukicara mugakemura ibibazo. Gukubita umugore imbere yabana byo nishyano ridasubirwamo.

K.K yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ariko njye ndagirango munsobanurire: Umugabo muzima,udafite ibibazo mu mutwe, ashobora kwadukirabumugore we agakubita gusaaaaa!!!!!!? cyangwa abagabo benshi barwaye mu mutwe?.... cyangwa se abitwa igitsina gore ni abanyamafuti bikabijeee!!! kuburyo kutamukubita ahubwo aribwo waba ukosheje? Kuko aho hari ikintu njye ntumva neza!!!

ranguedoc yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka