Abagabo nabo baba bahohoterwa n’abagore babo bakanga kubivuga ngo badaseba

Bamwe mu bakunze gukurikirana imibanire y’abashakanye ndetse n’abashatse batangaza ko bimaze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa mu ngo zabo ariko bakanga kubivuga ngo batava aho bata ikuzo.

Pasteri Kabayiza Louis Pasteur ukunze kuganwa n’abashakanye akumva ibibazo byabo avuga ko abagabo nabo bahohoterwa ariko bakazitirwa n’umuco nyarwanda, aho bamwe bumva ko baramutse bavuze ibyo bakorerwa n’abagore babo, bafatwa muri sosiyete nk’aho nta bagabo babarimo cyangwa inganzwa.

Iyo bigenze gutyo umugabo uhohoterwa ngo yimeza kurinda icyo biga ubugabo n’ishema rya kigabo kurusha kujya gusakuza. Ibi akaba abihuza n’umugani w’ikinyarwanda uvuga ko “amarira y’umugabo atemba agwa mu nda.

Ngo hari n'abagabo bahohoterwa mu ngo ariko bakaryumaho
Ngo hari n’abagabo bahohoterwa mu ngo ariko bakaryumaho

Kabayiza avuga ko n’abajya kurega bigira ingaruka mbi ku bana, ati: “Ku mwana uri ku ishuri hariya muri primaire, kumva ngo so na nyoko bari kuri polisi kuko so yakubiswe na nyoko, aho aciye bati ‘Dore cya cyana cyo ku mugore ukubita umugabo’ umwana bikamukomeretsa”.

Aha ngo niho benshi mu bagabo bashingira maze bakaba bareka kwasasa ibibazo byabo maze bakabyibikamo, bagashirira imbere.
Uyu mugabo avuga ko benshi mu bagabo bahohoterwa ari ababa badafite akazi kabinjiriza amafaranga, bakaba bakesha byose abagore babo.
Icyo gihe ngo usanga abagore bashaka gutegeka abagabo babo kandi abagabo ntibabikunda ndetse kenshi n’abagore bakaba bakwima abagabo babo umwanya n’uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umusaza witwa Bakunzi Faustin nawe avuga ko byagaragaye ko abagore aribo bavuga ibibabaho kurusha abagabo. Ngo n’ubwo abagore aribo benshi bahohoterwa, ariko n’abagabo benshi ngo babaho bahohoterwa ariko bakaryumaho.

Bakunzi avuga ko aba bagabo bahohoterwa banga kuvuga ibyabo kuko batinya ko bagenzi babo b’abagabo babasesereza.
Pasiteri Kabayiza asanga kugira ngo iki kibazo gikemuke ndetse n’abagabo bagire amahoro ari uko hazashyizwaho utugoroba tw’abagabo nk’uko habaho utugoroba tw’abagore, aho bacoca ibibazo byabo hagati yabo bitagombye kugera kure cyangwa ngo bijye mu nzego zitandukanye.

Kabayiza avuga kandi ko iyo ibibazo byageze mu zindi nzego ngo ahanini nta garuriro rihaba kuko ngo bigoye ko umubano mwiza bigeze kugirana mbere wakongera kugaruka.
Mu gukemura iki kibazo henshi mu turere bashyizeho gahunda yo gutoranya imiryango ibanye neza ndetse n’ibanye nabi. Ababanye neza bakaba bakwifashishwa mu kwigisha ababanye nabi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Si ivyubu, na kera hari abatama wasanga bibera mu ndaro bakabasanzayo utwokurya. Bitwaza ngo bashaka kurarira inka.Umugabo icamufasha kudahohoterwa ni ukumenya gushakisha amafaranga akagira ayo akoresha nayo ahonga umugore. Ni impavu ki abagabo bafite imyanya ikomeye mu nzego zigihugu bagira abagore b² iruhande? ni uko baba bafashwe nabi ntakindi

kagoma yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

imana ishimwe kurimwese cyane cyane abakozi bicyi nyamakuru kigari tody hari ibintu bitaribicye byatumye abagore bahohotera abagabo biyongera ( 1 ) imyunvire micye cyangwa se mibi kubyuburinganire byibistina byombi
haribamwe babifashe nko kwihorera
A habanje ihohoterwa mukubeshyerwa kwabagabo ko bafata kungufu mugihe owo bakorana imibonano afashwe numwe mubabyeyibe cyangwa umugabowe se cyangwa inshutiye ndeste nabo batavuga rumwe bagakoresha umwe mubagore abakobwa se ndeste nabana bato ndeste byazamo nogupima bagakoresha umuganga winshuti uwomumurya ngo byagiye biboneka henshi gituma rero bitarahagaze nuko iyo nkibyo biboneste umuntu agashinjurwa cyane nuwo baba bashuste ntagihano gihabwa wamuntu wamubeshyeye eg harabo babeshyeraga bagasanga muriyi minsi barisiramuje ntacyo bashobora gukora abandi hariho abavuste badafite imyanya yuzuye kuba yagira icyo yakora ndeste hariho naba badapima hakavuga nduru nyinshi yabagore mugisagara police nayo ikaza igatwara bitewe numuntu uwariwe uwatabaje (3) kuba umugore yize afite umugabo utize kandi cyane bikunda kuba kubize babana nabagabo ndeste bamwe barabigizemo uruhare yamara kwiga yaminuza akunva ntibacyireshya (4 ) kuba abonye nkamission itunguranye irimo amafaranga menshyi mugiturajye iyo afite ubukungu yahawe numuryango numugore wagiye hanze cyane mubayobozi abobose bunva mutagikwiranye biroroshye cyane kumuntu ubana nundi kumwitoratoza ho kugeza ubwo amusuzugura birenze ngo umugabo arakare batandukane iyo ubyihanganiye rero cyane cyane iyo bobyaranye akanga ko abana babimenya imiryango se inshuti yewe nigabo rikamuvaho aremera benshi baba hohotera bababwirako nakoma ahamagara bakamujyana eg police cyangwa haguruka kuko bo iyo baje ntibirwa babaza nabaturanyi tujya kunva tukunva ngo naka bamutwaye bigashiriraho nibyinshicyane ntawabivuga ngo birajyire _ igitekerezo habeho ingamba zirengera abagabo naba nkuko hari zirengera abari nabategarugori nizirengera abana nibindi habeho umunsi wabagabo kuko iminsiyose tuyifatanije uwomunsi haje havugirwamo ibibazo byabagabo icyindi ubeshyeye umuntu akagirwa umwere wamuntu wamubeshyeye ajye ahanwa igihano gihwanye nicyo bajyaga guhanisha uwahohotewe iyo biba impamo icyindi umuryango nyarwanda uhagurucyire ibibazo byisenyuka byamago dore ko aribyo bigezweho tutibagiwe nokubisengera uko bwije nuko bucyeye murakoze imana ibahe imigisha namahoro mukazi kanyu kaburigihe mbifuriza kutazababaho nabanyu amen

manueri japani yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

ariko ko bikomeye mwabantu mwe!ibi bintu reta ikwiye kubishyiramo ingufukuko murabona ntarukundo abashakanye cg abavandimwe tugifite yewe numuco ntugihabwa agaciro nukuvuga ngo ibihe byarahindutse cyane none nimushyire imbaraga mukwigisha abantu bibe umushinga muwushakire namafranga higishwe biciye mubiganiro cg indirimbo cg amakinamico cg filme kd rado na tvr bibihe umwa wa buri munsi wo kubitambutsaho bigenerwe iminota kuburyo hari uwabyumva ari gutegura uwo mugambi ari iwe cg mukabari akaba yawuhindura bitewe nibyo yumvise cg arebye kuri tvr urugero wenda niba hari umukino uvuga kurugo rutumvikana hakaba nurugo rufite ubwumvikane bakagenda berekana uko izo ngo zikura numusaruro zigenda zubguka byafasha bamwe guhindura imyumvire ya bamwe. ikindi muzi ko abanyarwanda tugira umuco wo guhisha ngo batamenya ko urugo rwanye harimo ikibazo cyane burya hari nuwakwemera akiyahura aho kugirango abaturanyi bamenye ko afitanye ikibazo numugore cg numugabo we niwo muco twakuriyemo biryo rero akagoroba kababyeyi mbona ntacyo kacyemura kuko nibacye bemera kuvugira ibibazo byabo muruhame.ahubwo hashyizwe nkumusaza cg umukecuru umwe winyangamugayo muri buri mudugudu akaba azwiho kugira ibanga nubujyanama ariko akaba aricyo ashinzwe gusa ubundi akaba yemerewe guha amakuru police gusa bidaciye kuri nyobozi kuko burya abayobozi bo hasi nabo ninzitizi kuko ntibaba babanye neza nabaturage bayobora kubera wenda ibibazo bagirana bitewe nimyumvire yabamwe uwomuntu rero yagenerwa itumanaho nagashimwe kugirango akunde umuromo burya ufite uwo ubwira ibanga kd wizeye ko buri wese atarimenya ndetse ninama ukaba wayihakura byafasha benshi da nahubundi iki kibazo niba kitagizwe umwihariko aho bukera turashira sinarangiza ntavuzeko nibihano bihabwa abicanye byahinduka kuko ibiriho babiciye sebeya.murakoze kwihanganira iyi mvaho!ese burya byabaye byinsi gutya!

nyiranama yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Njye bimaze kuntangaza,ahubwo bigombe kuba birenze,abagabo bakaba bahohoterwa cyane mungo ntibimenyekane ....uzi impamvu: muzakore statistics murebe abagore bamaze kwica abagabo babo muri uyu mwaka muzumirwa...ihohotera mu ngo risigaye ari akumiro

hunter yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka