Perezida Kagame yasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Dubai

Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.

Umukuru w’Igihugu yasuye Polisi ya Dubai, mu ruzinduko rwahuriranye n’uko yari yitabiriye inama ya 11 yahuzaga abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yigaga ku miyoborere, ikaba yaberaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida Kagame n’intumwa yari ayoboye yahawe ikaze ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Dubai na Lt Gen Abdullah Khalifa Al Marri ndetse amugaragariza uburyo mu mikorere y’icyo gipolisi harimo kwimakaza ubufatanye n’amahanga mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha mu buryo bwose.

Lt Gen Abdullah Khalifa Al Marri yagize ati "Ibyo twashyize imbere ni ubufatanye bwa Dubai ndetse no kugaragaza n’uruhare rwa UAE mu mishinga n’ingamba zo guhanga udushya ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bikorwa n’udutsiko tw’abanyabyaha twambukiranya ibihugu."

Lt Gen Al Marri, yagaragaje ko ibyo byose bigaragaza ubushake bw’igihugu mu gutuma imiryango itekana, bikajyana no kwigira binyuze mu bufatanye n’amahanga ndetse no gusangira ibikorwa byiza byagezweho.

Perezida Kagame kandi yasuye Command and Control Centre, iki kikaba ari ikigo gikorera mu ishami rishinzwe ibikorwa no kugenzura, agaragarizwa ikoranabuhanga rya Azri, ryifashisha ubwenge karemano (Artificial Intelligence) rikoreshwa mu gukurikirana ibikorwa by’abapolisi bari ku burinzi ndetse rikaba rigira uruhare rukomeye mu kugaragaza ahantu hashobora kubera impanuka.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagize amahirwe yo kureba filime igaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bya Polisi ya Dubai n’uburyo budasanzwe ikoresha mu gutabarira ku gihe aho itabajwe.

Perezida Kagame kandi yasobanuriwe ibijyanye na ’Drone Box’, akaba ari uburyo bw’ikoranabuhanga ryitwa Unmanned Aerial Vehicles (UAVs) bwifashisha utudege tudafite abapilote, dukoreshwa mu bice bitandukanye bya Dubai mu kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi bwihuse aho bukenewe.

Yagaragarijwe kandi ko iri koranabuhanga rigira uruhare rukomeye no mu bikorwa b’umutekano wo mu muhanda, aho izi drone zitanga amakuru y’ibice bigaragaramo umuvundo w’imodoka, ibi byose bigatuma Polisi ya Dubai iba urwego rukomeye mu iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego mpuzamahanga.

Umukuru w’Igihugu yashimye cyane ibikorwa bijyanye n’umutekano na serivisi z’indashyikirwa yiboneye zitangwa na Polisi ya Dubai zigaragaza ubushobozi bw’ikoranabuhanga rigezweho zifashishwa mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bikorwa bya Leta.

Bamuhaye impano
Bamuhaye impano

Perezida Kagame wanahawe impano na Polisi ya Dubai, yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kurushaho gutera imbere mu nzego zose ndetse ashimira abagira uruhare mu bikorwa yiboneye by’indashyikirwa bya Polisi ya Dubai.

Perezida Kagame yanagaragarijwe serivisi zitangwa n’ishami rusange rishinzwe ibikorwa muri Polisi ya Dubai, zijyanye n’ubutabazi mu rwego rw’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa ko abapolisi batanga ubufasha ku barwayi bafite ibibazo by’umutima aho iri shami rifite inzobere.

Muri uru ruzinduko, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanasuzumye Ghiath Smart Patrol, imwe mu modoka z’umutekano zifite ikoranabuhanga riteye imbere ku isi. Izi modoka zifite ikoranabuhanga rihambaye mu gutanga amakuru ku bapolisi ribafasha gutahura abakekwaho ibyaha ryifashishije amasura yabo, Pulaki z’imodoka n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka