Amahanga yasabye Israel kureka kugaba igitero mu mujyi wa Rafah muri Palestine

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko imibare y’abamaze guhitanwa n’ibitero by’ingabo ze muri Palestine ikabije, kandi ko ibyo bitero bigomba guhagarara.

Intambara ya Israel n'umutwe wa Hamas imaze guhitana benshi no kwangiza ibikorwa remezo byinshi
Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas imaze guhitana benshi no kwangiza ibikorwa remezo byinshi

Ibi Perezida Macron yabibwiye Minisitiri wa Israel mu kiganiro bagiranye kuri Telefone nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Bufaransa ko Perezida Macron adashyigikiye ko Israel igaba igitero mu mujyi wa Rafah uherereye mu Majyepfo ya Gaza ahahungiye Abanya-Palestine barenga Miliyoni imwe kuva Israel yatangira guhiga abarwanyi ba Hamas.

U Bushinwa na bwo bwahamagariye Israel kureka kugaba iki gitero mu rwego rwo kwirinda ko imivu y’amaraso yarushaho kumeneka kuko hamaze gupfa Abanya-Palestine basaga ibihumbi 28 naho abakomeretse bo bagera ku bihumbi 70.

Australia, Canada na Nouvelle-Zélande basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ku mpungenge zikomeye z’igitero kizagabwa na Israel.

Bashishikarije Israel kutagaba igitero mu mujyi wa Rafah kuko byagira ingaruka ku Banye-Palestine b’abasivile.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bazatera umujyi wa Rafah muri Gaza, yirengagiza ibyo yasabwe n’amahanga ku ntambara ikomeje kugwamo abaturage benshi.

Gusa Minisitiri w’Intebe Netanyahu yavuze ko azagaba iki gitero muri Gaza nyuma y’uko abasivile bahahungiye bamaze kuva mu turere turimo imirwano.

Umujyi wa Rafah urimo impunzi zahunze ibindi bice bya Gaza
Umujyi wa Rafah urimo impunzi zahunze ibindi bice bya Gaza

Impamvu y’iki gitero ngo ni ukurandura umutwe wa Hamas ugenzura Gaza kugeza ubu.

Espagne na Repubulika ya Ireland byasabye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bibereye abanyamuryango, gusuzuma byihutirwa niba Israel irimo gukurikiza inshingano zayo z’uburenganzira bwa muntu muri Gaza zikubiye mu masezerano ajyanye n’isano y’uburenganzira n’ubucuruzi.

Icyemezo cyo kugaba igitero mu mujyi wa Rafah, Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu agifashe nyuma y’ibiganiro by’amahoro birimo abayobozi bo muri Amerika, Israel, Misiri na Qatar, byabereye i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ariko birangira nta mwanzuro ufashwe wo guhagarika intambara.

Intambara ya Israel na Hamas yongeye kubura nyuma y’igitero gitunguranye umutwe wa Hamas wagabye ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, abarwanyi ba Hamas bakica abantu nibura 1,200 bakanashimuta abandi 253. Israel na yo yahise itangiza intambara muri Gaza nyuma y’uko abo barwanyi bo mu mutwe wa Hamas bayigabyeho icyo gitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka