Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC bahuye, basabira amahoro Akarere

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje isengesho ryo gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari no ku Isi muri rusange.

Abepisikopi b'u Rwanda, u Burundi na RDC bahuriye muri gahunda yo gusabira amahoro Akarere
Abepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na RDC bahuriye muri gahunda yo gusabira amahoro Akarere

Ni muri urwo rwego abo bashumba bagize Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC), bamaze iminsi itatu mu Rwanda, mu rwego rwo gusoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu aho bakoze ibikorwa binyuranye birimo no gusura inkambi z’impunzi.

Ni igikorwa cyatangiye ku itariki 24 Mutarama 2024, muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho abo Bepisikopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya ACEAC, bifatanyije n’abakirisitu mu Misa yo gusaba amahoro.

Ni isengesho ryitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu, cyane cyane abo muri Diyosezi ya Ruhengeri, Abihayimana n’Abiyeguriye Imana, n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, aho bifatanyije n’Abepiskopi mu gusabira amahoro ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Isi muri rusange.

Abepisikopi bababajwe n’icyemezo cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi

Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na DR Congo, baranenga icyemezo cy’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, bagasaba ko ibihugu byashyira imbere ibihuza abantu, aho bahamagarira abantu bose gushyira imbere amahoro mu bikorwa byabo.

Mu gitambo cya Misa yaturiwe muri Katedarali ya Ruhengeri, abo Bepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na Congo, bagarutse no kuri icyo cyemezo, bavuga ko gifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage, no mu migenderanire yubaka ubuvandimwe.

Misa yo gusabira amahoro Akarere yaturiwe muri Diyosezi ya Ruhengeri
Misa yo gusabira amahoro Akarere yaturiwe muri Diyosezi ya Ruhengeri

Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yagize ati “Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu aho gushyiraho inkuta zibatandukanya, muri urwo rwego icyemezo giherutse cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane”.

Arongera ati “Ni icyemezo cyaduteye guhangayika, dutekereza ku buzima bw’abatuye ibihugu byombi, tukaba twifuza ko habaho kuganira hashakwa ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibanire myiza y’abatuye ibihugu byacu”.

Bagaragaje ko bababajwe n'ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda na RD Congo
Bagaragaje ko bababajwe n’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na RD Congo

Abo Bepisikopi bagize Komite ihoraho ya ACEAC, banasuye kandi inkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi ku itariki 26 Mutarama 2024, baboneraho n’umwanya wo gusura Kiliziya ya Centrale ya Kiziba iri kubakwa n’Impunzi, aho imaze gutwara miliyoni 47 FRW, bakaba barihaye intego ko uyu mwaka uzarangira yuzuye neza.

Ubwo basuraga iyo nkambi, bakiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, mu ijambo rya Musenyeri Nahimana Bonaventure wo mu gihugu cy’u Burundi yageneye izo mpunzi ubutumwa bw’ihumure.

Ati “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Amahoro ya Kristu si amahoro atangwa n’indwano, Inkuru nziza y’amahoro yageze mu Karere kacu. Akarere kacu gafite umubare munini w’abemera Kristu. Ariko se ni gute iyo nkuru nziza y’amahoro iyobora imibereho n’imibanire yacu?”

Abakirisitu muri Katedarali ya Ruhengeri bishimiye Misa yo gusabira amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari
Abakirisitu muri Katedarali ya Ruhengeri bishimiye Misa yo gusabira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Umubare munini w’izo mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba ni uw’abaturage ba Congo, ni muri urwo rwego Musenyeri Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Goma yavuze ko yishimiye kubasura nk’abavandimwe be, abagezaho intashyo y’ihumure n’ubuvandimwe, kandi ababwira ko ku Cyumweru i Goma hazabera Misa yo gusaba amahoro.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo icumbikiye izo mpunzi, mu izina rya ACEAC yazishyikirije inkunga ifite agaciro ka Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda igizwe n’ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse n’imifuka 200 ya Sima yo gukomeza kubaka Kiliziya.

Abo Bepisikopi berekeje i Goma mu isengesho ryo gusabira amahoro

Nyuma y’iminsi itatu bari mu nama yateraniye muri Diyosezi ya Ruhengeri, abo Bepisikopi berekeje i Goma muri RDC, mu rwego rwo kwitabira igitambo cya Misa yo gusabira Amahoro Akarere k’Ibiyaga bigari yo kuri iki cyumweru.

Ni urugendo rugamije kwifatanya n’abaturage bakomeje kuva mu byabo kubera intambara zikomeje kuyogoza Akarere k’ibiyaga bigari, cyane cyane muri Congo.

Ubwo bari bageze i Goma ku gicamunsi cyo ku itariki 26 Mutarama 2024, mu Mujyi wa Goma habereye igitaramo cyo kuzirikana ubutumwa bw’amahoro, aho cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari bakikije abo Bepisikopi bo mu Rwanda, u Burundi na Congo.

Abepiskopi 13 berekeje i Goma kandi, mu gitondo cyo ku itariki 27 Mutarama 2024, bafata umwanya wo gusura inkambi y’impunzi ya Lushagala.

Mu ijambo ryagenewe impunzi mu nkambi ya Lushagala, Musenyeri Visenti Harolimana, Visi Perezida wa ACEAC yagize ati “Bavandimwe, twiboneye akababaro mufite muri izi nkambi z’impunzi. Akaga murimo natwe karaduhangayikishije, twaje hano ngo tubereke ko turi kumwe, twifatanyije namwe nk’Abepiskopi banyu”.

Impunzi mu nkambi ya Lushagala i Goma ubwo zari ziteguye kwakira Abepisikopi
Impunzi mu nkambi ya Lushagala i Goma ubwo zari ziteguye kwakira Abepisikopi

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Lushagala i Goma muri RDC zakiranye ibyishimo Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Congo basuye iyo nkambi, mu rwego rwo kubagaragariza ko Kiliziya ibari hafi mu kaga bashyizwemo n’intambara.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, nibwo Abepiskopi bifatanyije n’abakristu baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo, mu rwego rwo gutura igitambo cya Misa yo gusabira amahoro Akarere, Misa yayobowe na Caridinal Ambongo wa RDC.

Mu ijambo rye, Cardinal Ambongo yababajwe n’uburyo intambara ikomeje kwibasira abaturage mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ati “Aho inzovu zirwaniye, ibyatsi ni byo bihababarira”.

Cardinal Ambongo yavuze ko Politiki yo gushora abantu mu ntambara yagaragaje ko nta musaruro yigeze itanga, avuga ko imbwirwaruhame zogeza intambara ntaho zizageza Akarere.

Avuga ko igihe kibaye kirekire abaturage bashorwa mu ntambara z’urudaca, aho zibagiraho ingaruka zitandukanye mu mibereho yabo ariko bakihangana, ari na yo mpamvu ngo Abepisikopi bagize ACEAC baje kubashyigikira no kubahumuriza, babibutsa ko muri uko kwihangana kwabo n’Imana ibari hafi.

Caridinal Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa ababajwe n'intambara iri mu Karere k'Ibiyaga Bigari
Caridinal Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa ababajwe n’intambara iri mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Musenyeri Willy Ngumbi, umushumba wa Diyosezi ya Goma!, we yagize ati “Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abarundi turi abavandimwe, ibitekerezo byacu, amoko n’imipaka ntabwo bikwiye kutubera impamvu idutandukanya, kuko mbere ya byose, twese turi abavandimwe muri Yezu Kristu kandi bafite ubumuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimiye abihaye Imana urugendo barigukora basura ibihugu birimo u Rwanda ,u Burundi na RDC bavuga ijambo amahoro,Akerere k’ibiyaga bigari gakeneye Amahoro Africa ikeneye amahoro ndetse n’isi muri rusange ariko bizagerwaho ariko Abayobozi baretse gushyira inyungu zabo imbere bagashyira umuturage imbere kuki batareba impunzi zirirya nohino ziriho nabi kubera imiyoborere idakwiye niba ubuyobozi budakora munyungu z’abaturage Niki bwaba bukora?

Right yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Twishimiye abihaye Imana urugendo barigukora basura ibihugu birimo u Rwanda ,u Burundi na RDC bavuga ijambo amahoro,Akerere k’ibiyaga bigari gakeneye Amahoro Africa ikeneye amahoro ndetse n’isi muri rusange ariko bizagerwaho ariko Abayobozi baretse gushyira inyungu zabo imbere bagashyira umuturage imbere kuki batareba impunzi zirirya nohino ziriho nabi kubera imiyoborere idakwiye niba ubuyobozi budakora munyungu z’abaturage Niki bwaba bukora?

Right yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Mwakoze bashumba beza gusabira ibihugu byacu n’isi yose amahoro. Ni ukuri amahoro nibwo bukungu busumba ubundi. Nuwatunga ibya Mirenge ariko abuze amahoro ntacyo byaba bimumariye.

iganze yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka