Yicishijwe inkoni akekwaho kwiba amashu mu murima

Uwitwa Mubera Oswald wari utuye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yakubitiwe mu murima w’amashu yakekwagaho kwibamo bimuviramo urupfu.

Yicishijwe inkoni akekwaho kwiba amashu mu murima.
Yicishijwe inkoni akekwaho kwiba amashu mu murima.

Muberwa w’imyaka 59, wakomokaga mu Karere ka Nyamagabe, yari amaze iminsi acumbitse muri uyu murenge, ari na ho yaguye ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kanama 2016.

Muganamfura Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, yatangarije Kigali Today ko uwo mugabo yakubiswe n’abaturage bari baraye mu murima w’amashu bayarinda abajura.

Yagize ati “Hari umugabo wari urariye umurima w’amashu ye kuko bajyaga bayiba, yafatiye uwo mugabo wishwe mu murima we aramukubita, nyuma ukekwaho ko yari umujura biza kumuviramo urupfu.”

Muganamfura yavuze ko abakekwaho icyaha cyo kwica umwe muri bo yafashwe ashyikirizwa Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza, mu gihe undi watorotse agikurikiranwa.

Yaboneyeho no kwamagana icyo gikorwa cyo kwihanira, avuga ko ibikowa nk’ibyo bidakwiye mu Rwanda. Asobanura ko ufashwe yiba cyangwa akora ikindi cyaha akurikiranwa na Polisi.

Ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byateye urupfu uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

Iyo ngingo ikomeza ivuga ko uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico ahanishwa igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mukwiye kujya mushyiraho, akagali n’umudugudu igikorwa cyabereyemo, ubundi mukatugezaho suite y’inkuru mwatambukije.

alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

mukwiye kujya mushyiraho, akagali n’umudugudu igikorwa cyabereyemo, ubundi mukatugezaho suite y’inkuru mwatambukije.

alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Aha ,Ko Numva Bikabije.
Gusa Ntibikwiriye
Kwihanira, Nibyiza
Tugiye Turega Aho
Kwihanira.

Love yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Njyewe ndabona bidakwiye ko uriya muntu yari gukubitwa bigeze hariya kandi hari inzego zishinzwe guhana abangiza ibyabandi zikanarenganura abangirijwe ibyabo

Mubirigi Eric yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

birababaje kuba hakiri abantu bakihanira kd inzego zishinzwe kubikurikirana ziba hafi yacu. mbona badufasha iteka iyo tubahamagaye. Turashimira inzego zumutekano hano mukarere ka Nyabihu.

jose yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka