Yicishije umugabo we afatanyije n’umwana we kubera imitungo

Umugore witwa Izabiriza Alphonsine arakekwaho kwica umugabo we witwaga Mbyariyehe Francois afatanyije n’umwana we Tuyishimire Fabien bagamije kugarurira imitungo yose.

Umugore afatanyije n'umwana we bwo muri Bugesera yicishije umugabo we.
Umugore afatanyije n’umwana we bwo muri Bugesera yicishije umugabo we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama 2016, nibwo urupfu rw’uyu mugabo wari umaze iminsi ine yishwe rwamenyekanye, kubera abaturanyi be batamubonaga aho yari atuye mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Bureta Rwabishugi Fidel ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Ntarama, uri no kuwuyobora by’agateganyo, yavuze bakimekimenya amakuru bahise bajya aho uwo mugabo yabaga bahasanga amaraso, niko guhita bata muri yombi umugore we n’umwana we.

Avuga ko kuva ubwo iperereza ryatangiraga, umwana yaje kwemera ko bamwishe. Ati “Yavuze ko bahaye ikiraka cyo kwica se abagabo babiri ari bo Bimenyimana Emile na Birorimana Marcel, aho babishyuye amafaranga ibihumbi 50Frw.”

Polisi yahise ita muri yombi abo bagabo nabo bahita berekana aho bataye umurambo w’uyu mugabo, ntibahita bawubona ariko nyuma baza kuwusanga mu ruzi rw’Akanyaru.

Polisi yatangaje ko intandaro yo kwica uyu mugabo ari ukugirango basigarane imitungo ye irimo inzu n’amasambu, kuko batumvikana uburyo bwo kuyigabana.

Izabiriza naramuka ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi azahanishwa ingingo 142 yo gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ahanishwe igifungo cya burundu gihashwa umuntu wishe uwo bashakanye.

Naho Tuyishime Fabien azahanishwa 141 ahana umuntu wishe umubyeyi we, aho ahanishwa igifungo cya burundu.
Abagabo babiri bahawe ikiraka cyo kwica aribo Bimenyimana Emile na Birorimana Marcel bazahanishwa ingingo y’i 140 iteganya igifungo cya burundu.

Izabiriza Alphonsine akaba yaramaranye n’umugabo we Mbyariyehe Francois imyaka 24, ariko bakaba batari barasezeranye byemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mubona is I idashaje! umwana akajya inama na nyina bakica se! ntihagire uwagira undi inama ahaaa ibizakurikira ibi!!!!

claire yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

yewe ntibyoroshye gusa bose babashyiremo

theo yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka