Yatorotse ibitaro atwika hegitari 15 z’ishyamba

Umugabo wari umaze iminsi atorotse ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe yatwitse ishyamba rya Leta mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza.

Iyo nkongi y’umuriro yabaye ku wa 05 Kanama 2016 itwika ishyamba rya Leta n’iry’abaturage ku buso bwa hegitari 15 ariko ku bw’amahirwe uwo muriro urazima.

Musabye Emmanuel, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Rwabicuma akaba yasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge utari uhari, avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo uwo murwayi wo mu mutwe yotsa ibijumba.

Yagize ati “Uwo mugabo yari yaragiye mu Bitaro bya Ndera bivura abarwayi bo mu mutwe aracika, aragaruka. Ubwo yotsaga ibijumba, inkongi y’umuriro yafashe ishyamba ry’abaturage uko umuriro wagiye wiyongera n’ishyamba rya Leta ryari hafi aho.”

Uyu muyobozi yibukije abaturage muri rusange ko bagomba gukomeza kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi bakirinda gucana umuriro ushobora kuba intandaro yo gutwika, cyane cyane nk’aho baba batwika amakara.

Muri uyu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, hari hashize iminsi mike na bwo hatwitswe ubuso bwa hegitari zigera kuri 60 z’ishyamba biturutse ku muriro wakongerejwe mu murenge bahana imbibi wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka