Yafatanwe intwaro za gisirikare azibitse iwe

Nzabihimana Jean Bosco, utuye mu karere ka Musanze, yafatanywe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade n’icyuma cya gisirikare, amakuru atanzwe n’umugore we.

Umuturage yafatanywe intwaro za gisirikare mu rugo iwe
Umuturage yafatanywe intwaro za gisirikare mu rugo iwe

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara IP Innocent Gasasira.

Avuga ko polisi y’Igihugu yahafatiye Nzabihimana, igisasu cya gerenade hamwe n’icyuma cya gisirikare (Bayonet) bibitse iwe, kuri uyu wa 20 Nzeli 2016.

Yagize ati “Nibyo koko uriya mugabo iwe hafatiwe gerenade ariko amakuru yatanzwe n’umugore we kugira ngo bimenyekane”.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko umugore wa Nzabihimana yatanze amakuru nyuma y’amakimbirane bombi bari bagiranye mu rugo rwabo.

IP Gasasira avuga ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya polisi ya Muhoza, aho akomeje gukorwaho iperereza.

Ati “Polisi y’igihugu ibisubiramo kenshi ko gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko bihanirwa niyo mpamvu yahise atabwa muri yombi akaba akurikiranwe n’ubugenzacyaha”.

Mu izina rya polisi y’Igihugu, IP Innocent Gasasira yibukije abantu bose batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuzisubiza, bitaba ibyo bazifatanwa bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 671 mu mategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, abihanirwa.

Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, kuva ku bihumbi 300frw kugeza kuri miliyoni eshatu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibamwiteho bamuhane kuburyo bibera abandi isomo ni Nyandwi i Nyanza,Muyira,Gati

Nyandwi emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Bagomba kubihanirwa kuko muRwanda dufite umutekano
uhagije

Munana yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Nibyo bakwiriye guhanwa

COOLMAN yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Murebeneza gusa ashobora kuba afite nibindi Kuko sibyiza kubitunga sabigenrwerwose

manzi elyse yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Oya sibyiza agomba guhanwa nabandibose babirebereho

Oya sibyiza agomba guhanwa nabandibose babirebereho yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

ndagira inama inzego zumutekano kukora umukwabo mungo zabaturage, kandi bigakoranwa ubuhanga (urugero nko kubanza gukuraho network za communication) kugira ngo badahana amakuru. ibi bikozwe hafatwa nabandi bazibitse mu buryo butemewe.

david yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka