Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda, babiri batabwa muri yombi

Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.

Agace byabereyemo i Rubavu
Agace byabereyemo i Rubavu

Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko abo basirikare bagaragaye mu Rwanda saa saba z’ijoro mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu Mudugudu w’Isangano, ku kilometero kirenga uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo mu Karere ka Rubavu.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gafuku mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bavuga ko umusirikare utahise amenyekana yarashwe n’inzego z’umutekano avuye muri Congo mu masaha y’ijoro.

Ku nkengero z’umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza Umurenge wa Rugerero na Gisenyi, ni ho hari haryamye umurambo w’umusore w’imyaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.

Abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe n’inzego z’umutekano mu rukerera ubwo yari azicitse zimaze kumufata yinjiye mu Rwanda avuye muri Congo.

Abaturage bavuga ko nubwo uwo yarashwe, ngo yari kumwe n’abandi bari bitwaje imbunda.

Ngo babanje kuza muri aka kabari batera abaturage ubwoba ngo babereke inzira ijya muri Congo
Ngo babanje kuza muri aka kabari batera abaturage ubwoba ngo babereke inzira ijya muri Congo

Abo baturage bagize bati "Hari saa kumi n’imwe, twumva urusaku rw’abantu bavuga ngo bamufate. Twabyutse dusanga ni inzego z’umutekano zirimo gushaka umuntu, umwe mu baturanyi bacu yabwiye inzego z’umutekano ko amubonye, bagiye kumushaka twumva amasasu."

Bakomeza bagira bati "Amakuru twumvise ni uko aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Rubavu ahitwa Rukoko aho barimo banywa inzoga, ariko uwarashwe atoroka inzego z’umutekano ariruka."

Umunyamakuru wa Kigali Today yaganiriye n’umucuruzi wo mu Kagari ka Rukoko abo basirikare basanze bakamusaba kubereka inzira ijya muri Congo, agira ati “Baje mu masaha y’ijoro saa saba z’ijoro, bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo, bari bafite imbunda, barimo babaririza inzira ibajyana muri Congo."

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abasirikare ba FARDC bafashwe ari Sergeant Mupenda Asman Termite ufite imyaka 30, Corporal Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, naho undi wa gatatu yarashwe ubwo yageragezaga kurasa ku nzego z’umutekano. Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo ntawakomeretse.

Abo basirikare bari bafite imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazine enye n’amasasu 105, ijaketi irinda uwarashwe gukomereka, ndetse n’amasashi yari arimo urumogi.

Itangazo rya RDF:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka