Umukozi w’Umurenge arakekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara Justin akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke (ruswa) y’amafaranga y’u Rwanda 70,000.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Habyara Justin yahawe aya mafaranga n’umuturage witwa Nubahimana kugira ngo abafashe gusezerana imbere y’amategeko kandi umwe mu bari gusezerana (umukobwa), atari yujuje imyaka isabwa.

Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

RIB ivuga ko Habyara Justin atari ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’Ubutabera kuko mu Ugushyingo 2020 nanone yari yakuyikiranyweho ibyaha bisa nk’ibyo, ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri, akaza kurekurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyo gihe akaba yaravugwagaho ko yasabaga buri muturage uje kwandikisha umwana mu irangamimerere amafaranga 1,200 kandi nta kiguzi byasabaga.

Icyaha bakurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) yitwaje umurimo akora, inakangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka