Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda yafashwe yakira ruswa ya Miliyoni 25 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umukozi wafatiwe mu cyuho yakira ruswa.

RIB ivuga ko uwitwa Valens Uwitonze, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (Rwanda Standards Board) yakira ruswa ya Miliyoni 25,000,000 Frw kugira ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.

Uwitonze afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abantu bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka