Umujyi wa Kigali, Polisi n’amasosiyete y’ubwishingizi biyemeje gukorera hamwe mu kugabanya impanuka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasinyanye na Polisi y’igihugu n’ishyirahamwe ry’amasosiyete y’ubwishingizi amasezerano agamije kurinda ibikorwaremezo by’umujyi n’abawurimo. Igikorwa kizungura impande zose kinarusheho kongera umutekano mu murwa mukuru w’igihugu.

Mu masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 16/07/2013, hemejwe ko aya masezerano azafasha Umujyi wa Kigali kugira ibikorwa remezo n’abaturage bitekanye, agafasha Polisi y’igihugu kubona ubushobozi bwo gukora akazi kayo ndetse n’aya masosiyete akabasha kunguka kuko imbogamizi z’umutekano wo mu muhanda zizaba zagabanutse.

Ibyo bivuze ko Umujyi uzungukira mu kuba ibikorwa remezo byinshi byangizwaga n’impanuka bizarushaho kwitabwaho, kuko ikizajya cyangirika kizajya kishyurwa binyuze mu nyishyu ya sosiyete uwacyangije arimo.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi w'umujyi wa Kigali.
Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Polisi nayo izafashwa mu kubona ibikoresho bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, birimo nko kwita ku Kigo cyayo gishinzwe kugenzura imodoka (Controle Technique).

Amasosiyite y’ubwishingizi yishyize hamwe nayo azungukira ku kuba ibikenewe byose nibimara kunozwa impanuka n’amakosa yateraga ibyago nk’inkongi bizagabanuka, bityo amafaranga byishyuraga ashyirwe mu masanduka yabyo.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa nk’uko babyemeranyijweho umutekano w’abantu n’ibintu ukaba mwiza.

Yagize ati: “Nk’uko bikubiye muri aya masezerano icyo ashyize imbere ni ukurushaho kunoza no kurushaho guhuza imbaraga zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Uko umujyi wa Kigali ugenda utera imbere uragenda uzana n’ibintu byinshi by’agaciro tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubibungabunge, Abanyarwanda n’abandi bashoramari b’abanyamahanga bafite ibikorwa byabo mu gihugu ibyinshi biri mu murwa mukuru w’igihugu bidahungabana bikabateza igihombo”.

IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y'igihugu.
IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu.

IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yatangaje ko ubufatanye bugiye kuranga izi nzego buzoroshya akazi kakorwaga na Polisi y’igihugu. Yemeje ko izo mpande zombi zizanahabwa amahugurwa yo kumenya ibitera impanuka zitandukanye.

Ati: “Igishya kirimo ni ubufatanye bugiye kuba buri kumwe ariko noneho by’umwihariko tugiye no gufatanya gukora imyitozo dushyireho ibyo bita SOPs (Standard Operating Procedures).

Muri iyo myitozo tuzafatanya uburyo dusuzuma inzu, uburyo twitegura inkongi y’umuriro iramutse inabaye uko dufatanya ndetse tukanafatanya na cya kigo gishinzwe ibiza kugira ngo dushobore gutabara”.

Ntukamazina uyobora ASAR.
Ntukamazina uyobora ASAR.

Amasosiyete y’ubwishingizi yibumbiye mu ishyirahamwe ASAR, arakangurira abantu kwihutira gufata ubwishingizi ku mpanuka zitandukanye, cyane cyane inkongi zikunze kwibasira amazu n’ubw’impanuka zo mu muhanda.

Jean Baptiste Ntukamazina uhagarariye iri shyirahamwe yizera ko abantu bazabyumva vuba kuko ubwo ubuyobozi bwabigizemo uruhare abaturage bazabyumvira kuruta uko bo bari kubyikorera.

Bimwe mu bikorwa abantu biteze ko bishobora gukurura abantu gufata ubwishingizi ari benshi ni nko mu gihe umushoferi yagonze umukindo wo mu muhanda usanzwe ucibwa miliyoni imwe n’itara rishobora kugeza kuri miliyoni ebyiri n’igice ndetse n’inkongi zakwibasira amazu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka