U Rwanda rwashyikirije u Burundi umuturage wabwo ukekwaho ubujura

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Umurundi Bukeyeneza Jolis mu gihugu cye, kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa birimo ubujura.

Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho kunyereza amafaranga y’Amarundi asaga Miliyoni 29, ahungira mu Rwanda.

Tariki 20 Ukwakira 2023, nibwo hari hateganyijwe igikorwa cyo gushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi Bukeyeneza, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma, nyuma y’uko RIB isanze uyu Bukeyeneza yagerageje kwikomeretsa, maze bihutira kumugeza kwa muganga kugira ngo yitabweho, aho yari arwariye mu bitaro byo mu Bugesera i Nyamata.

Ubwo bageraga aho yari afungiye, basanze Bukeyeneza yikomerekeje we ubwe ku maboko, akoresheje amapingu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu musore yababwiye kandi ko yanyereje amafanga menshi akagira n’amadeni menshi, akaba yarashakaga gukerereza igikorwa cyo kujyanwa mu gihugu cye.

Nyuma y’uko u Rwanda rumwitayeho akamera neza, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, biteganyijwe ko asubizwa mu gihugu cye cy’u Burundi akajya kubazwa ku byaha akurikiranyweho by’ubujura.

Igikorwa cyo kumushyikiriza u Burundi cyabereye ku mupaka uhuriweho n’ibihugu byombi wa Nemba mu Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka