U Rwanda rurashinja RDC gushaka kurushozaho intambara igendeye ku makuru y’ibihuha

Mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana ugushaka gushoza intamabara kw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zitwaje amakuru y’ibihuha atarigeze atangazwa na Leta y’u Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’iryatanzwe na FARDC ku wa 19 Nyakanga 2023, rivuga ko bafite amakuru y’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye kugaba ibitero ku butaka bwa Kongo. Rivuga ko ayo makuru riyashingira ku rindi tangazo RDF yasohoye ku wa 18 Nyakanga 2023, nyamara iri tangazo ritarigeze ritangwa, yewe nta n’iryigeze ribaho.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, muri iri tangazo bihakana ko nta tangazo ryigezwe ritangwa n’u Rwanda rivuga ko ruteganya gushoza intambara ku butaka bwa Kongo.

Rigira riti “Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Ryanzura rivuga ko nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere, kandi rugahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi bibaye mu gihe ku itariki ya 11 Nyakanga 2023, u Rwanda rwari rwabeshyuje amakuru y’ibihuha yavugaga ko rugiye gutangiza intambara i Kinshasa, bukeye bwaho ku itariki ya 12 Nyakanga. Icyo gihe RDF yanyomoje ayo makuru ivuga ko ari ibihuha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka