U Rwanda na Eswatini byiyemeje kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego z’umutekano za Eswatini bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo n’Umutekano, Igikomangoma Sicalo Dlamini.

Igikomangoma Sicalo Dlamini, yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi aho yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, Umbutfo Eswatini Defense Force (UEDF), General Mashikilisana Fakudze.

Aba bayobozi ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura, babanje kwakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ndetse bagirana ibiganiro.

Ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, byagarutse ku rugendo rwagejeje ku guhinduka kw’ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse bagaragarizwa n’ibibazo by’umutekano uko wifashe mu Karere.

Aganira n’itangazamakuru, Nyiricyubahiro Sicalo Dlamini yavuze ko uruzinduko rwabo rugamije gushimangira umubano hagati y’Ubwami bwa Eswatini n’u Rwanda, yongeraho ko igisirikare cy’ibihugu byombi cyifuza no gusangira ubunararibonye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri turashaka gushimangira umubano. Turizera ko tuzashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya tekinike mu rwego rwa gisirikare.”

Igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini (UEDF), Gen Mashikilisana Fakudze basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Batambagijwe ibice bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka Igihugu cyanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka mu myaka 29 ishize.

Nyiricyubahiro Sicalo Dlamini na Gen Mashikilisana bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda, kuva ku tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka