Rwamagana: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu umunani

Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba tariki ya 26 Mutarama 2024 iturutse ku bwato bwapakiye abantu burenza umubare.

Ati “Ubundi ubwo bwato bufite Ubwishingizi bwo gutwara abantu batarenze 15, urumva rero kurenza umubare ni byo byateje ibyo byago byose”.

SP Twizeyimana avuga ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bagikomeje gushakisha abandi bantu barohamye.

Ati “Polisi ishami ryo mu mazi riri gushakisha abandi bantu bivugwa ko bari bari muri ubu bwato”.

SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bakirinda gutwara abantu barenze umubare ubwato bwagenewe gutwara, kwambara umwambaro wagenewe abagenda mu mazi, abagira inama yo gukoresha ubwato bwa moteri.

SP Twizeyimana yavuze ko abaguye muri iyi mpanuka bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bakiri bazima bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Inkuru bijyanye:

Rwamagana: Hamaze kuboneka imibiri 14 y’abapfuye barohamye mu kiyaga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ihe iruhuko ridashira abaguye mumpanuka kandi ababuze ababo bihanganishwe kandi haneho impozamarira kubabuze ababo

Tuyizere jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka