Rutsiro: Yagiye gukiza abarwanaga bamutema mu mutwe

Fidele Kubwimana w’imyaka 21 y’amavuko arwariye mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umwe mu barwanaga, ubwo yari agiye kubakiza.

Kubwimana wo mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati yanyuze mu gasanteri ka Nyagahinga tariki 29/05/2013 mu masaha y’igicamunsi asanga abantu bari kurwana agiye kubakiza, umwe muri bo witwa Sebasaza ahita amutema mu mutwe.

Yamutemesheje umupanga akunda kugenda yitwaje, ubusanzwe bakaba ngo batarebanaga neza kubera ko bigeze kurwana baraburana Sebasaza arabihanirwa, akaba ngo ashobora kuba yabikoze agamije kwihorera.

Abaturage batinye gufata uwamutemye kuko yari afite umupanga arabacika.
Abaturage batinye gufata uwamutemye kuko yari afite umupanga arabacika.

Kubwimana ati: “Yamaze kuntema mu mutwe, agiye gusubizamo undi mupanga ngo andangize, abari bari aho bahita bawufatira hejuru.”
Kubwimana na bagenzi be batatu bakomerekeye muri ayo makimbirane bahise bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mushubati, ariko Kubwimana we ahita yoherezwa ku bitaro bya Murunda kuko yari yakomeretse cyane.

Bamwe mu baturage bari aho bavuga ko batinye gufata Sebasaza kubera ko yari afite umupanga bituma abacika arahunga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Sure, Munyaneza Etienne, yavuze ko abo basore barwanye nyuma yo kunywa inzoga zitemewe ubwo bari mu kabari.

Abayobozi ngo bahora bazifatana abazicuruza bakazimena ariko nyuma bakongera bagakora izindi rwihishwa. Ngo bahora bakora n’inama z’umutekano bagakangurira abaturage kwirinda bene izo nzoga ndetse no gutanga amakuru y’ahantu hose bakeka ko zihakorerwa cyangwa se zikahacururizwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka