Rutsiro: Umurambo we bawusanze umanitse hejuru mu giti

Frederick Sematama w’imyaka 33 y’amavuko wari atuye mu mudugudu wa Gasasa akagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda basanze umurambo we umanitse mu giti tariki 30/05/2013, bikaba bicyekwa ko yimanitse ariko impamvu yatumye yiyahura ntiyabashije guhita imenyekana.

Muramu we witwa Bihuta Yohani yabwiye Kigali Today ko Sematama yatashye mu ma saa moya z’umugoroba avuye mu isanteri ya Gasasa, ageze mu rugo asohoka mu nzu abwira umugore ngo akinge inzu, ngo we agiye kureba inka aho zirara munsi y’urugo azigaburire.

Umugore ngo yategereje ko Sematama agaruka araheba, mu gitondo umurambo we bawusanga mu giti cya Gereveliya giteye ku mukingo uri hepfo y’urugo, umanitse hejuru muri metero ziri hagati y’eshanu n’umunani uvuye ku butaka.

Bamumanuye muri icyo giti ku manywa Polisi imaze kuhagera, umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe.

Ubuyobozi bw’akagari ndetse n’abaturage bose bavuze ko nta mpamvu yabashije kumenyekana yatumye yiyahura kuko babajije umugore we, abaturanyi be ndetse n’ ababyeyi be ariko nta muntu n’umwe bigeze bamenya bari basanzwe bafitanye ikibazo, ahubwo bose bavuga ko bari babanye neza.

Se umubyara yavuze ko yari inshuro ya gatatu agerageza kwiyahura kuko hari izindi nshuro ebyiri yabigerageje mu bihe bitandukanye ariko ntibimukundire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa, Salongo Faustin, we yavuze ko nta kindi gihe ubuyobozi bwigeze bumenya ko Sematama yashatse kwiyahura, aboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe cyose bamenye ikintu cyose gishobora guteza ibibazo. Sematama yari yubatse akaba asize umugore n’abana batanu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka