Rutsiro: Umukuru w’umudugudu yakubiswe mu gihe yarimo akemura ikibazo cy’abaturage
Nzabigirante Fabien uyobora umudugudu wa Nyamasheke mu kagari ka Murambi, umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’abantu batanu bo mu muryango umwe, mu gihe yarimo akemura ikibazo umwe muri abo bamukubise yari afitanye n’umwana wari umaze guta amafaranga.
Ku itariki 01/06/2013 mu ma saa kumi z’umugoroba ni bwo uwo mukuru w’umudugudu yari hafi yo mu rugo iwe, abona haje umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko arimo kurira amubwira ko ataye amafaranga 3320 kandi ko atoraguwe n’umuntu witwa Ntabanguwabo Thomas.
Ntabanguwabo yahise agera aho uwo mwana n’umukuru w’umudugudu bari bahagaze, bamubajije aho amafaranga atoraguye ayashyize ababwira ko ayahaye uwitwa Ntakirutimana Benjamin bakunze kwita Sebagabo kuko yayatoraguye amubona ahita amubwira ko ari we wari uyataye.
Uwo mukuru w’umudugudu yahise ahamagaza Ntakirutimana amubaza niba ayo mafaranga bayamuhaye ariko arabihakana avuga ko ntayo Ntabanguwabo yamuhaye.
Uwatoye ayo mafaranga yavuze ko yari ari mu gafuka gatukura gacitse imashini, uwo mukobwa wari umaze kuyata na we bamubajije avuga ko yari ari mu gafuka gatukura gacitse imashini, ariko uwo bayahaye wavugaga ko ari we uyataye we akomeza guhakana ko ntayo yabonye, ko nta n’ayo bamuhaye.
Mu gihe bari bakomeje kwinginga Ntakirutimana ngo ayasubize uwo mukobwa wari uyataye, hahise hagera mukuru wa Ntakirutimana witwa Nkinamubanzi Augustin bakunze kwita Ntambara, ababwira ko nta muntu uri bukore kuri murumuna we ngo amwemerere.
Abaturage bari hafi aho bavuga ko Sebagabo na Ntambara na murumuna wabo witwa Nambajimana Alexis n’umuhungu wa Ntambara n’umugore wa Ntambara bose hamwe uko ari batanu bahise badukira uwo mukuru w’umudugudu baramukubita ata ubwenge, yongera kuzanzamuka ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kayove.
Uwo mukuru w’umudugudu avuga ko icyamuzahaje ari amabuye atatu bamuteyemu mutwe, n’irindi buye bamuteye mu mugongo, ndetse n’inkoni bamukubise mu bitugu.
Babiri mu bakubise uwo mukuru w’umudugudu ari bo Nambajimana na Ntakirutimana bahise batabwa muri yombi na Polisi bafungirwa kuri sitasiyo ya Kayove, mu gihe Ntambara, umugore we n’umuhungu we bo bahise bacika barahunga, ariko Ntambara yahisemo kwizana kuri Polisi ikorera mu murenge wa Gihango tariki 04/06/2013 nyuma y’uko umwe mu bavugwagaho kumuhisha yari yarafashwe agafungwa.
Umukuru w’umudugudu wa Nyamasheke wakubiswe akeka ko ibyamukorewe byari byateguwe kuko atiyumvisha ukuntu abantu batanu bo mu muryango umwe bose bahise bahahurira bagafatanya kumukubita.
Uwo mukuru w’umudugudu akeka ko intandaro y’urwo rugomo yagiriwe ishobora kuba ari uko yakundaga guca imanza ndetse no gufatira ibihano Ntambara kubera amakosa akunda gukora yo gutuka abandi baturage ku babyeyi babo mu gihe yabaga yanyweye inzoga.
Nzabigirante Fabien wakubiswe asaba inzego zibifitiye ubushobozi kujya zifatira ibyemezo bikomeye bene abo baturage batubaha abayobozi babo, mu gihe akenshi bitanga bakiyemeza gukemura ibibazo by’abaturage nta n’igihembo bategereje.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ngombwa ko uwakoreye urugomo umukuru w’umudugudu ahanwe.Aba bayobozi bakora akazi gakomeye kerekeranye no gukemura ibibazo by’abaturage.
Gukubita umuyobozi byo ni sakirirego.Uko yaba yitwara kose ni umuyobozi
Mwe muvuga ni uko mutazi ukuntu aba bayobozi ari abanyarugomo .Buriya yari yarabajengereje .Ribe isomo
byaba bibabaje noneho kubona abayobozi basigaye bakubitwa nabo bayobora police niyo ikwiye gukurikirana ibibazo nkibyo kandi bazahanwe hakurikije amategeko