Rutsiro: Basanze umurambo we mu ishyamba nyuma y’iminsi itandatu ashakishwa

Umurambo wa Ntezirizaza Pierre w’imyaka 73 y’amavuko wabonetse mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Karuruma mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro tariki 31/05/2013, nyuma y’iminsi itandatu yari ishize nta muntu uzi aho aherereye.

Ntezirizaza yari afite abagore babiri umwe atuye mu mudugudu wa Karuruma undi atuye mu mudugudu wa Kajugujugu yose yo mu kagari ka Kirwa.

Kubera ko yajyaga ku mugore umwe akahamara nk’icyumweru, akabona kujya mu rugo rw’undi mugore, kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013 yavuye ku mugore mukuru asiga amubwiye ko agiye ku mugore muto.

Umugore mukuru yagize ngo umugabo we yageze mu rugo rw’umugore muto, umugore muto na we agakeka ko umugabo akiri ku mugore mukuru.

Ntezirizaza yari asanzwe afite uburwayi amaranye imyaka hafi 10 mu itako ry’ukuguru kw’iburyo, yaragerageje kwivuza mu buryo bwose bushoboka ariko ntiyabasha gukira.

Abonye amaze iminsi atamubona, umugore mukuru yabajije umuturanyi w’umugore muto uko umugabo amerewe, ariko amubwira ko ntawe ubayo.

Umugore muto na we ngo yagiye kurebera umugabo ku mugore mukuru, agezeyo aramubura, noneho bombi bafata gahunda yo gutangira kumushakisha, babimenyesha n’umukuru w’umudugudu wa Karuruma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa, Salongo Faustin, yabwiye Kigali Today ko nyuma yo kumubura biyemeje gufatanya n’abaturage bose bagize umudugudu wa Karuruma baramushakisha babasha kubona umurambo we umanitse mu giti kuwa Gatanu tariki 31/05/2013 mu ma saa yine z’amanywa.

Kugira ngo bamubone babifashijwemo n’umugore utuye hepfo y’aho yiyahuriye, uwo mugore akaba ngo yarakundaga kumubona yerekeza muri iryo shyamba, umunsi umwe amubajije icyo aba agiye kuhakora amubwira ko aba agiye kwahira umuti.

Kubera ko basanze umurambo we utangiye kwangirika, byabaye ngombwa ko batumizaho umuganga wo ku bitaro bya Murunda, kugira ngo aze awusuzume bitabaye ngombwa kuwujyana kwa muganga.

Mu kagari ka Kirwa hamaze kumenyekana abantu batanu bamaze kwiyahura mu myaka itatu n’amezi umunani ashize.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa avuga ko nta mpamvu ya rusange izwi ituma abo bantu biyahura, dore ko nta n’ikibazo kidasanzwe kiri mu baturage.

Yaboneyeho no kubwira abaturage ko bagomba gutangira amakuru ku gihe mu gihe bamenye umuntu uri gutegura igikorwa nk’icyo kuko abenshi biyahura babanje kubitegura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka