Rusizi: Yafatiwe mu nzu yibye matora

Umusore w’imyaka 20 wo mu murenge wa Kamembe yacunze umwana asohotse iwabo maze yica ingufuri yinjira mu nzu yiba matora ariko ubwo umwana wari ku rugo yagarukaga yahise asakirana na Havugimana yikoreye matora y’iwabo.

Umwana yahise ahuruza abaturanyi hamwe n’Inkeragutabara bahita bafata uwo mujura. Havugimana avuga ko yatangiye kwiba kera ariko ngo ntiyari abiherutse, tumubajije icyabimuteye yasubijeko ko ari inzara kuko ngo aho aba atarakibona ibyo kurya, ngo iyo ataza gufatwa yari kugurisha iyi matora yibye.

Hashize igihe kirekire abaturage bo mu mudugudu wa Ntemabiti bibasirwa n’abajura bakiba ibintu by’abaturage, ndetse hari nubwo bapfumura amazu bakinjira kuko bamaze kuhamenyera doreko ngo basigaye baza no ku manywa.

Abo baturage barasaba inzego z’umutekano kubaba hafi bakabakiza abo bajura kuko babatesheje umutwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka