Rusizi: Umuyobozi afungiwe gukekwaho ruswa

Umuyobozi w’akagari ka Ijwi mu murenge wa kamember ari mu maboko ya Polisi akekwaho gufata ruswa y’amafaranga ibihumbi 120 yahawe n’abo yari yafatiye imitego ya kaningini itemewe.

Nyuma yo gufata ayo mafaranga uwo muyobozi yaje kuregwa n’abandi baturage yafatiye imitego kuko bo babuze amafaranga yo kumuha.

Uyu muyobozi ariko we avuga ko atigeze afata ruswa kuko ngo ari mu bantu bayirwanya; avuga ko abaturage bamureze bamubeshyera kubera ko abafatira imitego ibujijwe, kandi ngo baba bayiguze ibahenze ibyo ngo bigatuma batamwiyumvamo neza.

Amakuru dukesha inzego z’umutekano kimwe n’abaturage bavuga ko uyu muyobozi atari ubwa mbere afungiwe icyaha cyo kwakira ruswa kuko ngo yigeze afatirwa mu murenge wa Giheke yakiriye ruswa arafungwa ariko kubwamahirwe aza kurekurwa.

Imitego ya kaningini yaraciwe burundu mu kiyaga cya Kivu kuko yangiza bikabije umusaruro w’amafi n’ibikomokaho ni muri urwo rwego uyifatanywe wese abihanirwa n’amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka