Rusizi: Impanuka yahitanye babiri, abandi batatu barakomereka

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Kamuhirwa, habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, abandi batatu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure, yatangarije Kigali Today ko abahitanywe n’iyi mpanuka ari umushoferi watwaraga imodoka ya Radio Rusizi ishami rya RBA witwa Niyitegeka Hertier w’imyaka 23, n’undi witwa Umuringa Laviecente w’imyaka 17.

Ati “Iyi modoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio, ifite plaque RAC 576R yarenze umuhanda itwaye abantu batanu. Muri bo babiri bahise bitaba Imana, ntihahise hamenyekana icyateye iyi mpanuka, turacyakora iperereza”.

SP Twizere yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho naho abitabye Imana bajyanwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kwigengesera mu muhanda kugira ngo birinde impanuka, kandi bakazirikana gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakirinda no gutwara banyoye ibisindisha ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Radio y’abaturage ishami rya Rusizi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yihanganishije umuryango wa Niyitegeka Hertier wari umukozi wabo, mu butumwa bugira buti “Hertier yari umwana muto, ufite imbere heza. Twari tumaranye iminsi 5 mu kazi ka Radio Rusizi atwara abakozi bayo. Muri iki gitondo impanuka imwambuye ubuzima. Imana imwakire mu bayo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abapfuye bali bakili bato.Birababaje.Ababo nibihangane.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka kuli uwo munsi.

kirenga yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka