Rusizi: Abamotari bahagaritse umurimo bakurikira umuvugabutumwa

Mu gitindo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, Pasiteri Bisimwa yaje kubwiriza mu mujyi wa Kamembe maze abwira abamotari ko kubera ibyaha bakora bagiye guhura n’impanuka 12 ndetse akaba yababwiye n’aho zizabera.

Ubusanzwe uyu muvugabutumwa akunda gukurikirwa n’abantu benshi ariko uyu munsi hari abamotari benshi ndetse bamwe batangaza ko bagiye kurushaho gukizwa kuko uwo muvugabutumwa yababwiye ko nibaramuka bakiranukiye Imana izabarenza ibyo byago. Bose bamanitse amaboko yabo, yabasabye gusenga kugirango imana ibakure mu byaha.

Bisimwa yihanangiriza abantu gukora ibyaha.
Bisimwa yihanangiriza abantu gukora ibyaha.

Abamotari bavuga ko uyu mugabo bamukunda cyane kubera ko ibyo ababwira mu buhanuzi bwe bahita babibona bidatinze, niyo mpamvu iyo bamubonye umurimo bawufasha hasi kugirango bumve ibyo abavugaho.

Ikindi uyu mugabo Bisimwa yibanzeho ngo ni abantu bakoze Jenoside bakidegebya mu mihanda kimwe n’abari muri gereza, yababwiye ko bagomba kuva ku mahame yo kwinangira bagasaba imbabazi kuko Imana itabaha imbabazi bataremera kuzisaba abo bahemukiye ngo niba bashaka ijuru nibemere ibyo bakoze maze Imana nayo ibemere kuko itajya ibera.

Abamotari n'abandi batandukanye bari gusaba Imana imbabazi.
Abamotari n’abandi batandukanye bari gusaba Imana imbabazi.

Bisimwa yongeye kwibutsa abakire b’i Kamembe kwicisha bugufi kandi bafasha abatishoboye mu gihe batabikoze ngo Imana izabamanura izamure aboroheje.

Abantu benshi mu mujyi wa Kamembe bavuga ko Bisimwa adakunda kuza kuvuga ubutumwa ariko ngo iyo aje abantu baza kumwumva ari benshi. Uyu mugabo asengera mu itorero rya ADEPER i Mururu, atangaza ko yapfuye ijisho rimwe kubera kumvira Imana, ari nabwo yafashe icyemezo cyo gukizwa akava mu byaha.

Abamotari baparitse amapikipiki bakuririra ubuhanuzi bwa Bisimwa.
Abamotari baparitse amapikipiki bakuririra ubuhanuzi bwa Bisimwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko kwigishwa twarigishijwe pe! Ahubwo niturebe UHORAHO mubyo yaremye,tumwumvire igihe cyose.

RUFE yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

Ijambo ry’Imana riti" Ufite amatwi niyumve, ufite amaso narebe." Aho tugeze si aho kwicara ni igihe cyo gushaka Imana. Abarwanya Imana bo ntibazabura kuko nitwe twishe umwana w’Imana, kdi ugize amahirwe arasobanukirwa! Mwuka wera abagenderere.

patrice yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Jyembo nantakibazo kukombe reyokujakumurimo ubanza gunsenga wenda uwomuvu gabumwa ni manayamutumye

Uwimana jaenni yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

DISI MWAGIYE MWUMVA IBYO UMWUKA ABWIRA AMATORERO IMANA IZABAFASHE BAKIZWE NEZA

Aimable yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

imana ibataare i rusizi bakizwe imana ibafashe ibarinde!

emmy yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Uyu type se byibuze yavutse ubwa kabiri? Ndamubabariye pe! Ibya ababwira nibituma bagira ubwoba gusa bakagira ngo barakize, ariko nibatavuka ubwa kabiri ibyaha byo bari nabyo! Yohani 3:1-31

gasore yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

unva uyu mupinzi na Yesu ntibamwemeraga mbenabo,Halleluia ibimenyesto bizasigarana nabizera ni nkibyo

kabaka yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Niko byahoze n’ubundi no mugihe cya Nowa barabwiwe binangira imitima ariko igihe niki cyo gushaka Imana kdi abantu tukava mu byaha byacu Imana ikatubabarira buri wese afate umwanzuro.

muneza edmond yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Uyu mugabo ndamuzi ni Umukozi w’Imana. Hari aho twahuriye muri 2007 ari mu iteraniro atubwiriza hari ku Kirehe (ikizimba kuri mu Kivu) mu murenge wa Macuba i Nyamasheke.
Ibyo yambwiye byansohoyeho.Abanya Kamembe rero muhamagare Imana ibafashe mumere nk’abari batuye umurwa wa Nenewe.Bitabaye ibyo, ntimuzavuge ko Imana itari yababuriye.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Abatajya ibwami babeshwa byinshi

ignace yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka